Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo ho mu Mudugudu wa Mucaca, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore wagwiriwe n’ikirombe yari asanzwe atuye mu Murenge wa Rusebeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko uyu musore yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kitagikoreshwa.
Ati “Uriya musore agiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu mbago za kompanyi MPC imaze igihe ihagaze kuhacukura kubera ko nta mabuye akibonekamo, nibwo igisimu cyamugwiriye ahita ahasiga ubuzima.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya kwiba amabuye y’agaciro kuko bashobora kuhatakariza ubuzima, abibutsa ko bakwiye kwegera abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bakabasaba akazi aho kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!