Ibyo byagarutsweho ku itariki ya 30 Kamena 2026 mu nama yahuje Umuryango Imbuto Foundation n’abo bafatanya gushyira mu bikorwa gahunda yo gushyigikira ingo mbonezamikurire z’ababyeyi bakora muri VUP.
Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2024, ikazarangira mu Ukwakira 2026, igamije gufasha ababyeyi bakora muri VUP gusiga abana babo ahantu hatekanye.
Iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) hamwe na Banki y’Isi.
Imbuto Foundation igaragaza ko nubwo ababyeyi bakora muri VUP Leta iba yarabafashije kubona aho bakura amikoro, ariko bari bagiraga imbogamizi yo kubona ahantu hizewe basiga abana babo.
Hari abari baragerageje gushinga ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo za bamwe muri bo ariko bakabura amikoro yo kuzishyiramo ibikenewe.
Ni muri urwo rwego Imbuto Foundation yagiye itera inkunga izo ngo mbonezamikurire zagiye zihuriza hamwe abana baturuka mu ngo 10, ibafasha kubona ibyangombwa bikenewe ndetse hubakwa n’izindi.
Ibyo byatanze umusaruro kuko ubu ingo mbonezamikurire 5.161 zo mu mirenge 307 yo mu turere twose ubu zitanga serivisi mbonezamikurire zikomatanyije ku bana 74.296 bafite hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Ni mu gihe abarezi b’abana bato barenga 36.000 bamaze guhabwa amahugurwa abafasha gutanga izo serivisi mu buryo bunoze.
Uretse gufatanya mu guteza imbere serivisi muri izo ngo, Imbuto Foundation yanateye inkunga ingo mbonezamikurire 150 zatoranyijwe mu izindi zo mu gihugu hose kugira ngo zitangire urugendo rwo kwaguka zireke gukorera mu ngo zibe iz’imidugudu. Buri rugo rwahawe 500.000 Frw.
Mu isuzuma ryakozwe muri Gicurasi 2026, byagaragaye ko izigera kuri 83 muri zo zatangiye gushyira mu bikorwa uko kwaguka harimo kubona ubutaka bwo kubakaho, gutangiza ubukangurambaga mu baturage ndetse hari izamaze gutangira kubaka, mu gihe izindi zamaze kwimukira aho zagukiye.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie yagaragaje ko ibyo bagezeho mu gushyigikira ingo mbonezamikurire ari intambwe igaragara mu gushyigikira imibereho myiza y’abaturage kandi ko ibikorwa bitarangiriye aho.
Ati “Tugomba gukomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka hose kugira ngo ingo mbonezamikurire zikorera mu ngo zongererwe ubushobozi zigere ku rwego rwo kuba iz’imidugudu. Dushaka ko zibasha gufasha imiryango myinshi cyane kandi bikajyana n’ibisabwa byose byafasha mu kunoza imikorere na serivisi zihabwa abana n’imiryango binyuze mu ngo mbonezamikurire.”
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko imikurire y’abana bato ikeneye umusingi ukomeye kuko gahunda za Leta zidashobora kugerwho abana bakigwingira cyangwa bafite indi mibereho mibi.
Yaboneyeho kandi kugaragaza ko iyo gahunda kuba iri kugera ku musozo bidashatse kuvuga ko izo ngo mbonezamikurire zigiye guhagarara cyangwa ngo zikore nabi, ahubwo ko abaturage n’inzego z’ibanze bazakomeza kuzitaho.
Muri icyo gikorwa kandi ingo mbonezamikurire zahize izindi mu gukora neza zahawe ibihembo aho eshanu za mbere buri rumwe arenga ibihumbi 900 Frw.
Izahembwe uhereye ku rwa mbere ni Ibirezi rwo mu Karere ka Ngoma, Umucyo rwo mu Karere ka Gasabo, Itetero rwo mu Karere ka Ngororero, Akanyange rwo mu Karere ka Nyanza na Dukundabana Kivumu rwo mu Karere ka Gakenke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!