Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2023, umuriro w’amashanyarazi wakoreshejwe mu karere ka Kisoro muri Uganda unyuze ku mupaka wa Cyanika mu Rwanda wageze kuri Kilowatt ku isaha (Kwh) miliyoni 7,57, uvuye kuri Kwh miliyoni 6,76 mu 2022.
Umuriro w’amashanyarazi waturutse ku rugomero rwa Mururu II ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wageze kuri Kwh ibihumbi 240 mu 2023, uvuye kuri Kwh ibihumbi 106 mu 2022.
Mu 2023, umuriro w’amashanyarazi u Rwanda rwohereje muri RDC unyuze ku mupaka wa Kamanyola wageze kuri Kwh miliyoni 2,83 uvuye kuri miliyoni 2,25 mu 2022.
Muri rusange, umuriro w’amashanyarazi u Rwanda rwohereje mu bihugu by’abaturanyi; Uganda na RDC, wageze kuri Kwh miliyoni 10,65 mu 2023, uvuye kuri Kwh miliyoni 9,12 mu 2022.
Mu 2023, mu Rwanda hinjiye umuriro w’amashanyarazi wa Kwh miliyoni 213,60, wiyongereyeho 54,47% kuko mu 2022 ho hinjiye Kwh miliyoni 97,27.
Muri uyu muriro harimo Kwh miliyoni 109,79 waturutse mu kigo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (SNEL) na Kwh miliyoni 18,55 waturutse mu kigo cy’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, SNELAC.
Umuriro w’amashanyarazi SNEL yohereje mu Rwanda mu 2022 wari Kwh miliyoni 24,84, naho uwo SNELAC yohereje muri uwo mwaka wo wari Kwh miliyoni 65,4.
Ikigo cya Uganda gishinzwe umuriro w’amashanyarazi, UNEB, na cyo cyohereje mu Rwanda Kwh miliyoni 85,25 mu 2023. Mu mwaka wabanje, iki kigo cyohereje umuriro wa Kwh miliyoni 7,03.
Akenshi, igihugu gikenera umuriro w’amashanyarazi ku kindi mu gihe gifite mukeya cyangwa se mu gihe inganda ntangangufu zacyo zidakora.
Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byo byabonye ko kugira ngo bizibe mu buryo bufatika icyuho cy’umuriro w’amashanyarazi, bikwiye gushinga ikigo bihuriyeho. Ni uko SNELAC yashinzwe mu 1983.
Uko umuriro wakoreshejwe mu gihugu
Iyi raporo igaragaza mu 2023 ko ingo 1.504.128 zakoreshaga umuriro w’amashanyarazi, zirimo 307.997 zo mu mujyi wa Kigali, 232.194 zo mu ntara y’Amajyaruguru, 287.484 zo mu Majyepfo, 354.007 z’Iburasirazuba na 322.446 zo mu Burengerazuba.
Ingo nshya 96.685 zakoresheje umuriro w’amashanyarazi mu 2023 ugereranyije no mu mwaka wabanje, kuko 1.407.443 ni zo zawukoreshaga mu 2022.
Umuriro wa Kwh miliyoni 211,16 ni wo wakoreshejwe n’abaturage mu 2023, kandi wariyongereye kuko mu mwaka wabanje hakoreshejwe Kwh miliyoni 178,97.
Sitasiyo zikwirakwiza amazi, ibigo bitunganya amazi, n’iminara y’itumanaho byakoresheje Kwh miliyoni 238,30 z’umuriro w’amashanyarazi, inganda zikoresha Kwh miliyoni 338,68, ibitangazamakuru n’iminara yabyo bikoresha Kwh miliyoni 5,21.
Amatara yo ku mihanda yakoresheje Kwh miliyoni 26,47 z’umuriro w’amashanyarazi, ibigo by’ubuvuzi bikoresha Kwh miliyoni 22,65, naho ibigo by’ibarurishamibare byo bikoresha Kwh miliyoni 2,27.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!