00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyeshuri yasabye Papa Francis kutibasira abaryamana bahuje ibitsina

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 21 June 2024 saa 07:57
Yasuwe :

Umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Ateneo de Manila yo muri Philippines, Jack Lorenz Acebedo Rivero, yasabye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, kureka amagambo yibasira umuryango urimo abaryamana bahuje ibitsina uzwi nka LGBTQ.

Ibi Rivero yabivuze ubwo Papa Francis yaganiraga n’abanyeshuri b’iyi kaminuza n’abo mu zindi za Kiliziya Gatolika ziri mu bihugu bitandukanye, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho.

Iki kiganiro cyari muri gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ikiraro mu karere karangwamo amadini n’amoko atandukanye” yateguwe na Kiliziya Gatolika.

Rivero yabwiye Papa Francis ko yagiye asuzugurwa ndetse akanatotezwa, azira ko abarizwa muri LGBTQ, maze amusaba ati “Nagizwe igicibwa, ndatotezwa kubera ko nahisemo kuryamana n’abo duhuje igitsina kandi nkaba umuhungu w’umubyeyi umwe. Hagarika gukoresha amagambo yibasira abaryamana bahuje ibitsina.”

Papa Francis yasubije uyu munyeshuri mu buryo buziguye, amusaba guhitamo urukundo nyakuri. Ati “Iteka uzahitemo urukundo nyakuri. Abagore ni abantu beza. Umugore wenyine yakuza umuryango we. Ni ko gukomera kwabo.”

Uyu munyeshuri yahaye Papa Francis ubu butumwa ubwo yari yambaye igitambaro kiriho amabara y’uruvange, asanzwe yifashishwa n’abaryamana bahuje ibitsina nk’ikirango cyabo. Ni nyuma y’aho Umushumba wa Kiliziya muri Gicurasi 2024 agereranyije abo muri LGBTQ n’umutwaro w’inkwi, ubwo yabazwaga niba nabo bakwemererwa kwigira ubusaseridoti.

Amagambo ya Papa Francis yatunguye benshi kuko kuva mu mwaka ushize yagaragazaga ko abaryamana bahuje ibitsina na bo bakwiye kujya bahabwa umugisha, kuko Imana ikunda abantu bose. Nyuma yo gushyirwaho igitutu, yaje gusaba imbabazi, agaragaza ko ari abantu nk’abandi.

Uyu munyeshuri yagaragaye yambaye ikirango cya LGBTQ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages