Richard bikekwa ko aje mu Rwanda mu bikorwa bitari kure y’akazi akora k’itangazamakuru, kuko ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Twitter kuwa Gatandatatu ko ari mu nzira ajya mu Rwanda, yavuze ko agiye kwirebera amaso ku maso imbogamizi Covid-19 yateje ku byerekeranye n’ingendo zikorerwa mu mahanga.
Richard ukora ikiganiro cyitwa ‘Quest Means Business’ kuri CNN, akunze gukora ibiganiro byinshi ku Rwanda. Muri Nyakanga umwaka ushize yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, ku byerekeranye no gufungura indege mu gihe cya Covid-19.
Ikiganiro cyibanze ku kuntu u Rwanda ruzitwara mu gukumira ubwandu bwa Covid-19, bushobora kuzanwa n’abantu baturuka hanze.
Mu kwa munani nabwo yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Paula Ingabire, ku ikoreshwa rya robot mu gufasha abarwayi ba Covid-19 mu Rwanda, ibiganiro byatambutse kuri televiziyo ya CNN.
Richard Quest ni umuyahudi wavukiye mu Bwongereza, afite imyaka 58, yimenyereje umwuga w’itangazamakuru kuri BBC, akaba yaratangiye gukorera CNN kuva mu 2001 mu byerekeranye n’amakuru y’ubukungu mpuzamahanga.
Richard Quest yakoze ibiganiro bikomeye bitandukanye, birimo nk’ikiganiro yagiranye n’umuyobozi mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, mu kwezi gushize ku bijyanye no gufungura ingendo z’indege muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Mu 2018 yagiranye ikiganiro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, baganira kuri politike ndetse n’imyenda igihugu cya Kenya gifitiye amahanga.
Uyu munyamakuru kandi yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum, Klaus Schwab, mu 2017 no mu 2012, baganira ku bibazo birebana n’ubukungu. Yanakoze ibiganiro byinshi bitandukanye byibanze ku bukungu hirya no hino ku isi.
Ubu asoma amakuru kuri iki gitangazamakuru, agakora ikiganiro cyitwa ‘Quest Means Business’ kivuga ku makuru y’ubukungu ku isi hose, gica kuri CNN mu minsi y’imibyizi saa cyenda z’amanywa mu masaha yo muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!