Col Kabanda yashimiye Col (Rtd) Ruhunga wari umaze imyaka 8 ku buyobozi bwa RIB, agaragaza ko agiye kongera imbaraga mu mirimo y’uru rwego irimo gukumira no gukurikirana ibyaha kinyamwuga.
Yavuze ko azakomereza ku musingi washyizweho n’umuyobozi wamubanjirije, ndetse anashyire imbaraga mu bufatanye n’izindi nzego kugira ngo zose zigere kuri byinshi byiza.
Col (Rtd) Ruhunga yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora uru rwego kuva rwashingwa ndetse n’impanuro atahwemye kumuha kugira ngo yuzuze neza inshingano yahawe.
Yanagaragaje ko yishimiye aho uru rwego rugeze, anifuriza Umunyabanga Mukuru umusimbuye imirimo myiza.
Mu cyumweru gishize ni bwo inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame yagize Col Kabanda Umunyamabanga Mukuru wa RIB. Yari asanzwe ari Umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!