00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi mazutu u Rwanda rukoresha yikuba kabiri kubera ba rusahuriramunduru b’abanyamahanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 June 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Iyo Isi yugarijwe n’ibibazo, u Rwanda rufata iya mbere mu kurengera abaturage barwo rukigomwa byinshi kugira ngo ibature umutwaro.

Ni na ko bikomeje kugenda ku kibazo cy’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira mu biciro.

Ku wa 5 Kamena 2026, byatangajwe ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga 2.938 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu itagomba kurenga 2927 Frw kuri litiro ivuye kuri 2205 Frw, ibigaragaza ko yiyongereyeho 722 Frw.

Nubwo yazamutse ariko Leta y’u Rwanda nk’ibisanzwe yashyizemo nkunganire kuko iyo itabikora litiro ya mazutu yari kugera ku 3581 Frw, aho kuba 2927 Frw.

Ubwo we n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, bari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 7 Kamena 2026, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko hari ubwo abanyamahanga bafatiranaga ayo mahirwe u Rwanda rwashyiriyeho abaturage barwo, bakaza kuyitunda hanyuma bakajya kuyigurisha iwabo.

Byagaragariye mu kwiyongera kw’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rukoresha ku munsi yashize byikubye hafi kabiri.

Ubusanzwe u Rwanda rukoresha byibuze mazutu iri hagati ya litiro miliyoni 1,2 na litiro miliyoni 1,5 na lisansi iri hagati ya litiro ibihumbi 800 cyangwa 900.

Minisitiri yavuze ko muri ibi bihe bidasanzwe aho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka cyane, hari igihe bigeze kubona ku munsi hakoreshejwe litiro ziri hagati ya miliyoni 2,5 na miliyoni eshatu.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko mu mpamvu zabiteye harimo uburyo Leta yakomeje gushyira nkunganire muri iyi mirimo, yisanga ifite ibiciro byo hasi ugereranyije no mu Karere.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari abanyamahanga bigeze gufatirana nkunganire u Rwanda rwashyizeho

Ibyo byatumye abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda baza gutunda lisansi na mazutu mu gihugu bakabijyana iwabo, abandi bakayohereza mu bindi bihugu.

Ati “Icyo gihe biba byagaragaye ko turi gufasha abandi kandi twarashakaga gufasha Abanyarwanda.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko iki kibazo cyatumye peteroli ishira ku masitasiyo amwe n’amwe yo ku mupaka.

Ati “Cya gihe twavuze twigeze kubona ko hari abantu baturuka hanze bakaza kunywesha mu Rwanda. Twagize nk’icyumweru tubona ko sitasiyo zegereye ku mupaka amasaha abiri ya mbere lisansi yahitaga ishira.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ubu ibintu byasubiye mu buryo barabikurikirana, ku buryo kuva mu ntangiriro za Kamena 2026, Abanyarwanda bari gukoresha lisansi nk’iyo bakoreshaga muri Gashyantare 2026.

Ati “Imibare itwereka ko mazutu dukoresha mu Rwanda ku munsi ingana nk’iyo twakoreshaga mbere y’ibi bibazo. Lisansi yo yaragabanyutse, ibiciro byayo byarazamutse abantu bahindura imyitwarire.”

Bisi zagabanyije lisansi u Rwanda rukoresha

Mu byagabanyije lisansi ikoreshwa mu Rwanda harimo n’abakomeje kureka imodoka zabo bwite bagakoresha bisi na cyane ko abazigendamo biyongereyeho 15%.

U Rwanda rukomeje kwagura iyi gahunda yo gukoresha bisi binyuze mu kuzongera. Ubu bisi ziri mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange ni 390, mu mpera za 2026 hazaba habonetse bisi 100 ziyongereho izindi 200 mu 2027, ibizatuma ziba hafi 700.

Minisitiri Uwihanganye ati “Turifuza kuzakomeza ari na ko tunagura n’imihanda ku buryo tuzagera kuri bisi 1000 cyangwa 1500. Turashaka ko gutwara abantu muri bisi ari yo mahitamo abantu bakoresha kurushaho.”

Ubu mu isaha hatwarwa abantu 2000 mu cyerekezo kimwe mu ariko intego ni uko bakubwa gatatu, ibisaba serivisi nziza, ihendutse inihuta.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ubu lisansi u Rwanda rukoresha yageze hagati ya litiro ibihumbi 700 n’ibihumbi 600 ku munsi.

Minisiteri Uwihanganye yamwunganiye avuga ko kuko abantu batakigenda n’imodoka zabo cyane hari n’aho bigera kuri litiro ibihumbi 400 ku munsi “ariko mu minsi y’imibyizi isanzwe tuba turi hagati ya litiro ibihumbi 600 na litiro ibihumbi 700.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko hari igihe ku munsi u Rwanda rukoresha litiro ibihumbi 400 za lisansi ku munsi

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko ari imibare myiza cyane kuko bigaragaza ko ibyo Abaturarwanda basabwa byo guhindura imyitwarire babyumvise.

Ibi bifasha no kugabanya amadevize u Rwanda rushora mu gutumiza ibintu, kuko ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rutumiza mu mahanga bingana cyangwa bikaruta umusasruro winjizwa n’ubukerarugendo nka rumwe mu nzego zinjiriza igihugu agatubutse.

Nk’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 yari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024.

Minisitiri Sebahizi ati “Amafaranga twinjiza mu bukerarugendo angana n’amafaranga tugura ibikomoka kuri peteroli. Ni ukuvuga miliyoni zirenga 700$ ku mwaka. Ni amafaranga menshi. Twishinze ibyo kuvuga ngo dufite ubushobozi bwo kugenda mu modoka [zacu], tugakomeza gutakaza ayo madevize, imbaraga dushyira mu gukora amadevize twaba turi kuzihungabanya.”

Mu guhangana n’ikibazo cy’inganda zikoresha 30% by’ubushobozi bwazo, Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko bari kugerageza gukorana n’abanyenganda ngo ubushobozi buzamurwe, ibyo u Rwanda rukora byiyongere bigabanye igitutu cy’ibyo rutumiza.

Ati “Abanyarwanda bagomba kumva ko twese tutagomba kuryamira rimwe. Niba witwa ko uri umushomeri ku manywa, nibura nijoro hagomba kuba hari akazi kagutegereje. Ukaryama ku manywa kuko nta kazi ufite ariko nijoro hakaba hari akazi kagutegereje mu gihe abandi baryamye.”

Iby’abanyamahanga bazaga mu Rwanda gushaka lisansi, Minisitiri Sebahizi yavuze ko ari kimwe mu bimenyetso byagaragaje ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ugereranyije n’ahandi ndetse ko ingamba rwafashe zakoze.

Ubusanzwe u Rwanda bufite ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli bungana na litiro miliyoni 117. Minisitiri Sebahizi yavuze ko mu gukomeza guhangana n’ibibazo nk’ibi u Rwanda rushaka gukuba kabiri ubu bubiko, n’igihe ibiciro byazamutse bitarugiraho ingaruka byibuze mu gihe cy’amezi atandatu.

U Rwanda rushaka gukuba kabiri ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages