00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali mu mijyi itatu ya mbere muri Afurika aho ubukode bukosha

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 December 2025 saa 10:52
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatatu mu mijyi 10 ya Afurika ifite uburyo bwo gukodesha inzu bwigonderwa na mbarwa.

Umujyi wa Addis Ababa wo muri Ethiopia ni wo wa mbere uhenze guturamo ukaba uwa 202 ku Isi, Cape Town yo muri Afurika y’Epfo ni iya kabiri ikaba iya 218.

Umujyi wa Kigali wakurikiwe na Windhoek yo muri Namibia yabaye iya 280 ku Isi, ku rutonde rwa Business Insider, Pretoria yo muri Afurika y’Epfo iba iya gatanu n’iya 298 ku Isi, uwa Johannesburg na wo wo muri Afurika y’Epfo ukurikiraho uba uwa 299 ku Isi.

Umujyi wa karindwi muri Afurika mu kugira inzu zo gituramo zihenze cyane ni uwa Casablanca wo muru Maroc.

Uyu mujyi wa 300 mu guhenda k’ubukode ku Isi, ukurikiwe na Dar es Salaam yo muri Tanzania na wo wabaye uwa 301 ku Isi. Rabat yo muri Maroc yabaye iya munani inaba iya 310 mu mijyi ihenda guturamo, imijyi 10 ya Afurika ubukode bukosha isozwa na Lusaka yo muri Zambia. Ni iya 314 mu Isi.

Inzu zo guturamo ni zo zakomeje kwiharira igice kinini cy’umushahara w’abantu muri uyu mwaka, bigira ingaruka ku mibereho yabo bwite ndetse no ku bukungu n’imibereho rusange.

Mu mwaka wa 2025, mu bice bitandukanye bya Afurika, cyane cyane mu bihugu byanyuze mu bibazo bikomeye by’ubukungu, hagaragaye uko ibiciro bihanitse by’ubukode bizahaza ubuzima bw’imiryango, ibikorwa ubucuruzi ndetse n’iterambere ry’imijyi muri rusange.

Kudohoka k’ubukode kwatumye n’ubuhahirane n’ingendo bigorana.

Kubona inzu zihendutse byakomeje kuba ingorabahizi. Bigatuma bamwe bajya gutura kure cyane y’aho bakorera, bikongera ibiciro by’ingendo ndetse no kuba umuntu yegera ku kazi kare bikagorana.

Ibi byabaye impamvu ikomeye y’igabanyuka ry’umusaruro ku kazi no kongera kuzamura amakimbirane mu baturage, cyane cyane mu miryango ifite ubushobozi bwo hasi.

Ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SMEs) na bwo bwahuye n’imbogamizi mu 2025, by’umwihariko ku kubura aho gukorera higonderwa kuko ibice by’ubucuruzi bihenda.

Ubukode bw’aho gucururiza ni kimwe mu bintu bikomeje kubahenda cyane, bituma benshi bimuka, bazamura ibiciro, bagabanya abakozi cyangwa bagabanya ibikorwa.

Kubashaka gukura no kwagura isoko ryabo mu mijyi, ubukode buhanitse bubabuza kugera ku masoko y’ingenzi no kwagura ibikorwa. Icyakora gukorera mu rugo biri mu mu muco mwiza ukomeje kwisungwa muri Afurika.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baherutse kuganira na IGIHE, bavuga ko leta ikwiye kwinjira muri iki kibazo ku buryo amategeko arengera abapangayi mu buryo bugaragara, kuko abafite inzu bakodesha bazigira iturufu bakongeza igiciro cyazo uko biboneye, udahise abona ubushobozi bakamusohora adakoza amaguru hasi.

Ihanabayo Loti ati ‘‘Hari igihe ujya nko mu nzu ukayikodesha, wamaramo nk’ukwezi kumwe cyangwa nk’amezi abiri, nyir’inzu akaba arayizamuye kandi nta kintu yayikozeho. Nta karangi yasizemo imbere, wenda inzu irava ntayivuguruye, ariko akagenda azamura buri munsi. […] Numva leta yagira icyo ibikora ho.’’

Uzabarera Jeanne Gentille ati “Nanjye ndakodesha. […] akazi umuntu akora ugasanga ntabwo baba bari bumwongeze, ugasanga agize imbogamizi z’uko amafaranga na we ahembwa ku kazi abaye make kuko bamwongeje ku nzu.’’

‘‘Icyo leta yakora ni ugushishikariza ba nyir’inzu kugira ngo batananiza abakodesha, cyane cyane usanga ba nyir’inzu bitwaza ngo ibiciro hanze byaruriye, ngo ibiryo byarahenze, imisoro yarazamutse.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy agerutse kubwira Abadepite ko mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona amacumbi ahendutse, kugeza no ku bafite amikoro make cyane, hari gutekerezwa imishinga yo kubaka amacumbi rusange, abantu bagakodesha ibitanda.

Dr. Gasore yavuze ko hari abatifite cyane ku buryo ibijyanye no kubaka inzu zigeretse zituza benshi ku buso buto, cyangwa kubaka imidugudu nk’uwo mu Gitega bitatuma babona ayo bishyura inzu, ku buryo hari gutekerezwa hajya hubakwa inzu rusanga.

Ati “Tuzirikana ko hari umuntu udashobora kubona amafaranga, kandi na we akeneye gutura. Igitekerezo ni uko inzu ziri muri icyo cyiciro harimo n’izizaba zifite icyumba kimwe, uwo muntu azabona aho akodesha hatarenze kimwe cya gatatu cy’ayo yinjiza.”

“Ikindi ni uko turi mu mujyi kandi no mu yindi mijyi yose usanga hari ahantu hari icyumba kinini, abantu bagashyiramo ibitanda bakaryama. Ni ukwemera ko mu mujyi abantu bazabaho nk’abari mu mujyi. Hari ibyo tugomba kwemera kandi tukabitegura uko.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka, ryagaragaje ko mu 2022 Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abantu miliyoni 1,7, kandi byitezwe ko umubare uzakomeza kwiyongera, bakagera kuri miliyoni 3,8 mu 2050.

Imibare igaragaza ko abaturage batuye mu mijyi bazava kuri 27,9% bariho mu 2022 bakagera kuri 52% muri 2035 no kuri 70% mu 2050.

Imiturire mu bizanozwa mu 2050
Gare ya Nyabugogo ni uku izaba imeze mu 2050
Igice cyo mu mujyi rwagati, Muhima, Kiyovu n'ahandi hahana imbibi ni uku giteye ku gishushanyo mbonera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages