00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo yikase igitsina acyifashisha mu gutwika igaraje ry’umuturanyi we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 July 2026 saa 09:27
Yasuwe :

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christopher Peden, akurikiranyweho icyaha cyo gutwika igaraje ry’umuturanyi we nyuma yo kwikata igitsina, akagishyiramo lisansi ndetse akagikoresha gutwika iri igaraje.

Ibi bikorwa byasize Peden ufite imyaka 36, wo mu Mujyi wa Fort Wayne muri Leta ya Indiana, akomeretse bikomeye. Ibyatumye hoherezwa bantu bo kuzimya inkongi no kumutabara.

Nk’uko amakuru ashingiye ku nyandiko y’abashinzwe iperereza yabonywe n’ibitangazamakuru abitangaza, abashinzwe kuzimya inkongi n’abapolisi batabajwe ku wa 6 Gicurasi kubera inkongi yari yibasiye iri garaje. Nyuma baje gusanga Peden afite ibikomere bikomeye.

Bivugwa ko yabwiye abapolisi ko yari yatewe ubwoba ku munsi wabanje, hanyuma agaterwa icyuma n’umuntu utaramenyekana.

Icyakora igihe yari ari kuvurirwa mu bitaro, Peden ngo yahise yemerera imbere umupolisi ko yari yabeshye ku byerekeye kuba yaratewe icyuma ndetse ko ibikomere yari afite ari we wari wabyiteye.

Iperereza ryagaragaje ko Peden yinjiye mu igaraje afite icyuma cyo mu gikoni ahagana Saa Munani z’ijoro ku isaha yo muri Leta ya Indiana.

Bivugwa ko yahise yikomeretsa ku bushake, yikata igitsina, nyuma asuka lisansi ku gice yakase aragitwika.

Inyandiko y’iperereza ivuga ko nyuma yaje kugishyira mu igaraje hafi y’umuryango, icyo gice cy’umubiri cyari kwaka gitwika iyo nyubako nk’uko New York Post yabitangaje.

Nyuma yo gutwika igaraje, yarisohotsemo avirirana kugeza ubwo yafatwaga n’abapolisi.

Naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 12.

Umugabo yikase igitsina acyifashisha mu gutwika igaraje ry’umuturanyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages