Yafatiwe aho atuye mu Mudugudu wa Rutabi, Akagari ka Rutabi, Umurenge wa Twumba w’Akarere ka Karongi, ku wa 9 Mata 2026.
Ni nyuma y’amakuru yamutanzweho mu nama ubuyobozi bw’umurenge bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uwo murenge.
Murakaza Valens watawe muri yombi, tariki 28 Kanama 2011 ni bwo Urukiko Gacaca Umurenge wa Kavumu rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igifungo cy’imyaka 15 nk’udahari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel yabwiye IGIHE ko uyu mugabo watawe muri yombi atari yarigeze akora igihano yari yarakatiwe n’urukiko, kuko ngo nk’uko abyiyemerera yahise atoroka, akaza guhabwa imbabazi n’uwo yiciye akabona kugaruka.
Ati "Kuva yagera mu kagari ntabwo yajyaga yigaragaza yanze no gufata indangamuntu ngo hatagira umuvumbura. Amakuru yamenyekanye ku makuru yatangiwe mu nama y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye ku murenge tariki 8 Mata yabakanguriraga kumenya niba hari abihisha barakoze Jenoside".
Muri iyo nama umwe mu bayitabiriye yongoreye ubuyobozi bw’umurenge ko Murakaza yakatiwe na Gacaca ariko ko aba mu giturage, mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ko yirinda kujya ahantu hahuriye abantu benshi kugira ngo adafatwa.
Uwatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!