Ni ubwa mbere u Rwanda rwinjiye ku isoko ryo kwamamariza muri siporo yo muri Amerika nyuma y’imyaka myinshi rukorana n’amakipe yubatse izina mu mupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi nka Arsenal FC, Paris Saint Germain na FC Bayern Munich.
U Rwanda rushaka ko ibyiza nyaburanga byarwo bigaragara muri Amerika no kureshya ba mukerarugendo b’Abanyamerika n’abashoramari, kuko Amerika iza mu bihugu bya mbere bigira abantu bakunda gutembera kandi bifite.
Kubona urubuga rwo kwamamarizaho muri shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) na NFL (National Football League) biha u Rwanda umwanya wo kwamamariza ibyiza nyaburanga imbere y’amamiliyoni y’abakunzi bashobora kurushoramo amafaranga menshi.
Amasezerano ateganya iki?
Aya masezerano ateganya ko ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara ku myambaro y’abakinnyi ba Clippers mu gihe iyi kipe yakira imikino cyangwa ikinira hanze, ku miyoboro ya televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga no mu mafoto by’iyi kipe.
Kuri Arena nshya ya Clippers, Intuit Dome, Visit Rwanda izajya igaragara kuri écrans n’ahakirirwa abakinnyi, kandi u Rwanda ruzakorana n’iyi kipe mu bikorwa by’iterambere no mu kwamamaza kawa y’u Rwanda.
Kuri Rams, Visit Rwanda izagaragara kuri SoFi Stadium na Hollywood Park, nk’umufatanyabikorwa mpuzamahanga mu bukerarugendo.
Ku mahitamo ya Los Angeles, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yagize ati “Los Angeles ubwayo ni umwe mu mijyi ituwe n’abinjiza agatubutse muri Amerika kandi ituwe n’abantu benshi bakunda gutembera.”
U Rwanda ku rubuga rugari
Aya masezerano azafasha u Rwanda kugera kuri ba mukerarugendo bashya kandi bashora amafaranga atubutse bareba imikino ya NBA na NFL kuko higanjemo abakunze gutembera batuye mu mujyi wa Los Angeles.
NBA ni irushanwa rikunzwe cyane ku Isi, rirebwa mu bihugu bigera kuri 200, byagera muri Amerika bikaba akarusho kuko ababarirwa muri miliyoni 20 bareba imikino yayo ku mwaka. Abafana biyongera cyane mu gihe cy’imikino ya kamarampaka (playoffs).
Amakipe akina muri NBA afite arena (ibibuga) 30. Imibare igaragaza ko ku mpuzandengo, buri arena ifite ubushobozi bwo kwakira byibura abafana barenga 18.000. Intuit Dome ya Clippers yo ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 18.000.
Kuri NFL, ni yo shampiyona irebwa cyane muri Amerika, kuko umukino wa nyuma uhesha amakipe igikombe kizwi nka Super Bowl wonyine urebwa n’abarenga miliyoni 100 kuri televiziyo n’indi miyoboro.
NFL ifite sitade 30 zikinwaho n’amakipe 32 ayigize. Impuzandengo y’abafana buri yose yakira ni 71.541. SoFi Stadium yonyine yakira abafana 70.240.
Bivuze ko niba ushaka gufatisha Abanyamerika benshi, uba ugomba kubasanga muri iyi shampiyona.
Umusaruro w’ubukerarugendo uziyongera
Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi ubukungu bw’u Rwanda bwubakiyeho. Mu 2024, iki gihugu cyakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,36 baturutse mu mahanga, barwinjiriza miliyoni 647 z’Amadolari ya Amerika.
Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kuzamura umusaruro w’ubukerarugendo, ukagera kuri miliyari 1 y’Amadolari mu 2029, kandi ubufatanye n’amakipe nka Clippers na Rams bwitezweho kubigiramo uruhare rukomeye.
Ba mukerarugendo baturuka muri Amerika ntibaragera ku kigero u Rwanda rwifuza. Kwamamaza ibyiza nyaburanga by’iki gihugu bizagifasha kongera umubare wabo, banacyinjirize amafaranga menshi, cyane cyane abo ku rwego rwo hejuru bazasura pariki z’igihugu.
Ntibizagarukira mu gusura u Rwanda gusa kuko nk’uko byagaragaye na mbere, iyo bashimye iki gihugu, bagishoramo imari mu byiciro bitandukanye. Los Angeles ni iwabo w’abashoramari bakomeye, sosiyete z’imyidagaduro, ikaba n’igicumbi cy’ikoranabuhanga; ni umujyi wo guhanga amaso.
Ubushongore n’ubukaka bwa Clippers na Rams
LA Clippers ibarizwa mu mujyi wa Los Angeles, muri Leta ya California. Ikinira mu gice cyo mu burengerazuba (Western Conference) hamwe n’amakipe nka Los Angeles Lakers, Golden State Warriors, Sacramento Kings na Phoenix Suns.
Iyi kipe yashinzwe mu 1970 yabanje kwitwa Buffalo Braves, iza kwimukira i San Diego mu 1978, ihinduka San Diego Clippers. Mu 1984, yimukiye muri Los Angeles, ari bwo yiswe LA Clippers.
LA Clippers yanditse amateka cyane mu 2011 ubwo yarimo abakinnyi bakomeye nka Blake Griffin, Chris Paul la DeAndre Jordan bazanye ibihe byamenyekanye nka ‘Lob City’, bayifasha kugera mu mikino ya kamarampaka.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ryayo. Mu 2014, Steve Ballmer wahoze ayobora Microsoft yayiguze miliyari 2 z’Amadolari nyuma y’aho Donald Sterling wari nyirayo ahagaritswe burundu mu irushanwa rya NBA.
Ubuyobozi bushya bwa Ballmer bwahaye ikipe icyerekezo gishya, igira imbaraga mu rwego rw’ibikorwa, ininjiza amafaranga menshi; ibyatumye igira ubushobozi bwo guhatana n’andi makipe yo muri NBA.
Mu 2019, Clippers yaguze abakinnyi b’ibirangirire: Kawhi Leonard na Paul George, bigaragara ko uko byagenda kose ishaka igikombe. Mu 2021, bwa mbere mu mateka yayo, yageze mu mikino ya nyuma ya Western Conference.
Urubuga Forbes rugaragaza ko mu 2024, LA Clippers yari ifite agaciro ka miliyari 5,5 z’Amadolari.
LA Rams yashinzwe mu 1936, ishingirwa mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio. Icyo gihe yitwaga Cleveland Rams, nyuma iza kwimurirwa muri Los Angeles hagati ya 1946 na 1994. Ni yo kipe ya mbere yagize abakinnyi b’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika.
Nyuma iyi kipe yimukiye mu mujyi wa St. Louis muri Leta ya Missouri, kuva 1995 kugeza 2015 yitwa St. Louis Rams, mu 2016 isubira i Los Angeles.
LA Rams yambara imyenda y’ubururu, umuhondo ushashagirana n’umweru, ikagira ikirango cy’umwana w’intama. Ifite agaciro ka miliyari 6,9$ nk’uko imibare ya Forbes yo mu 2024 ibigaragaza.
Muri NFL, LA Rams yatwaye ibikombe bibiri bya Super Bowl, kimwe mu 1999 ubwo yabaga muri Saint Louis, indi mu 2021 ubwo yatsindaga Cincinnati Bengals ibitego 23 kuri 20.
Los Angeles Rams ni iy’umuherwe Stan Kroenke usanzwe afite imigabane muri Arsenal FC. Ubu itozwa na Sean McVay watwaye Super Bowl mu 2022 ubwo yari akiri umukinnyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!