00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ikoranabuhanga ryafashije Ishyo Foods mu bucuruzi bwa ‘Yaourt’

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 20 February 2026 saa 04:33
Yasuwe :

Ishyo Foods ni ikigo kimaze kubaka izina mu Rwanda mu bijyanye no gukora ‘Yaourt’ zikundwa na benshi. Kuri ubu gifite abakozi 33 bahoraho n’abandi 27 bakora mu buryo bwa nyakabyizi, ndetse ikorana n’amaduka arenga 300 mu Rwanda.

Nibura ku munsi, iki kigo gishobora gukoresha litiro 1000 z’amata mu gutunganya ‘Yaourt’, ibigaragaza uburyo gikomeje kwaguka.

Mu 2017, Akanyana Sharon washinze Ishyo Foods yagize igitekerezo cyari kivuye ku buryo Yaourt n’ibindi bikomoka ku mata byari bihenze ku isoko nyamara bikenerwa n’abana harimo n’abe. Abonye ari ikibazo yahise yiyemeza kubyikorera.

Yasobanuye ko yatangiye ashaka gukora Yaourt ariko kubera ibikoresho bidahagije bibanza kwanga ahitamo gukora Jam.

Yakomeje uwo mujyo akora Jam, amahirwe aramusekera iduka bari baturanye i Kibagabaga rimuha amahirwe yo kuzicururizamo, abantu barazikunda karahava.

Nyuma yo kubona ko batangiye kugira abakiliya benshi, yahise ajya gusaba icyangombwa cy’ubuziranenge kugira ngo yemererwe gukora ibicuruzwa byinshi, ndetse atangira no gutumiza bya bikoresho yaburaga ngo akore Yaourt.

Akanyana asobanura ko ibintu byose byagendaga neza ariko ibijyanye no kubika amakuru y’imari n’ubucuruzi bwe bikomeza kuba birantega.

Ati “Amata yashoboraga kuba ahari ariko ibikombe bikabura, ibyo tugemurirwa bikagabanuka bikava ku nshuro enye mu kwezi zikaba ebyiri kandi ntihagire ubimenya. Igisubizo cyagombaga kuba kuva ku buryo gakondo tukajya mu gukoresha ikoranabuhanga.”

Yerekanye ko muri icyo gihe yagize amahirwe ikigo cye gitoranywa mu bigomba gufashwa muri gahunda ya RED (Rwanda Economy Digitalisation), ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga ifatanyije, Cenfri, ndetse na Mastercard Foundation.

Ni gahunda ifasha ibigo bito n’ibiciriritse kwiga no gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo.

Uyu rwiyemezamirimo yatangiye akoresha uburyo bwa QuickBooks nk’intambwe ya mbere mu kwinjiza ikoranabuhanga mu bucuruzi bwe. Ubu buryo bwabafashaga kumenya ibyo yacuruje ndetse no gutanga inyemezabwishyu n’ibindi.

Icyakora kubera uburyo isoko ryagiye rikura, binyuze muri porogaramu ya RED, yigishijwe ikoranabuhanga ryitwa Odoo rifasha kumenya isoko, ibikenewe kugira ngo arihaze n’ibindi, ibi byatumye umusaruro utumbagira.

Ubu ashobora gukurikirana ibikorwa byose ahantu hamwe, kumenya ibyo isoko rikeneye no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo, ibi byatumye umusaruro we urushaho kwiyongera.

Ati “Mu 2023 na 2024 twongereye ibicuruzwa byacu kurenza ku kigero cya 100%. Twavuye ku gukoresha litiro 200 z’amata ku munsi ugera kuri litiro 1000.”

Akanyana yavuze ko iyo bitaba uburyo bwiza bwo kubika amakuru ajyanye n’ubucuruzi, Ishyo Foods atari kugera aho iri ubu.

Ati “Iyo udafite amakuru ntabwo watera imbere. Abakozi bakenera amahugurwa n’igihe, abagemura bashobora kurenza igihe cyagenwe, amafaranga ukabona ari kuba make nubwo ubona ibintu byose nta kibazo. Ibyo byose biba bisaba ko uhora ubirebaho, kugira ngo umenye icyo gukora.”

Kuri ubu icyatangiye ari igikoni cy’umuntu ku giti cye mu 2017, byarangiye kivuyemo ikigo cyahaye n’abandi bantu batari bake imirimo.

Yaourt za Ishyo ziri mu zifite icyanga kandi zikundwa na benshi
Akanyana Sharon washinze Ishyo Foods itunganya Yaourt, yasobanuye uko yayitangije n’uburyo kwifashisha ikoranabuhanga byamufashije
Ishyo Foods ikoresha nibura litiro 1000 z'amata buri munsi
Yaourt za Ishyo zikomeje gukwira ku isoko ry'u Rwanda
Ishyo Foods yatanze imirimo ku bantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages