00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwashinje Gen Muhoozi umugambi wo kumanika Besigye ari mu mazi abira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 June 2026 saa 09:52
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Uganda (Uganda Law Society) ryatangaje ko ryatanze igihe ntarengwa cy’amasaha 24 kuri Guverinoma n’inzego z’umutekano yo kuba zarekuye Erias Lukwago wahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa ULS, Babu Ssali, wagaragaje ko hashyizweho itsinda ry’abanyamategeko bakurikirana uko amategeko yakubahirizwa hakurikijwe ayo imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga mu gihe Lukwago ataba arekuwe mu gihe cy’amasaha 24 yatanzwe.

Yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba atangarije ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ko Erias Lukwago yatawe muri yombi.

Ni amashusho agaragaza Lukwago yambaye umupira w’amaboko magufi n’anahambiriwe igitambaro mu maso.

Erias Lukwago asanzwe ari Perezida w’Agateganyo w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi rya People’s Front for Freedom (PFF) akaba ari no mu banyamategeko wa Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Lukwago n’abandi banyamategeko ba Besigye baherutse kurega Gen Muhoozi Kainerugaba mu rukiko, bavuga ko afite umugambi wo kumanika umukiliya wabo, ndetse yabyitangarije.

Gen Muhoozi yahawe iminsi irindwi yo kuba yatanze ibisobanuro, ariko yavuze ko atazitaba ndetse n’uzagerageza kumugezaho inyandiko z’urukiko azamuta muri yombi.

Amakuru yatangajwe yagaragaje ko Lukwago yafashwe n’abantu bambaye impuzankano za gisirikare asanzwe iwe mu rugo mu gace ka Wakaliga.

Gen Muhoozi yashyize ifoto hanze, igaragaza Lukwago yabuze ayo acira n’ayo amira, ayirenzaho amagambo agira ati “Ari guhora avuga ngo mumbabarire, mumbabarire. Ntacyo byamufasha ubu.”

Mubundi butumwa bwinshi yagiye ashyira kuri X, Gen Muhoozi yagize ati “Ntewe ishema n’umubabaro nzateza umunyabyaha Lukwago.” Ni mu gihe uwagaragazaga ko atewe impungenge na Lukwago, Umugaba w’Ingabo za Uganda yamubwiraga ati "Ni wowe ukurikira."

Lukwago yatawe muri yombi, nyuma y’uko agaragaje ko hari abantu bitwaje intwaro bazengurutse urugo rwe, ndetse Gen Muhoozi akaza gutangaza ko ari we wategetse icyo gikorwa.

Nta rwego rwigeze rutangaza aho Lukwago yaba afungiwe cyangwa ngo rugaragaze ko haba hari icyaha akurikiranyweho.

Lukwago wabaye mu itsinda ry'abanyamategeko ba Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda
Ifoto igaragaza Lukwago afunzwe yateje impaka muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages