00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni ashobora kutarahiza Dr. Muganga na Ayebare kubera ibibazo by’ubwenegihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 June 2026 saa 03:52
Yasuwe :

Abanyamategeko ba Leta muri Uganda bari gusuzuma niba kuba umuntu yaratangiye inzira zo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bihagije kugira ngo yuzuze ibisabwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda rigenga Ubwenegihugu n’Igenzura ry’Abinjira n’Abasohoka, cyangwa niba abakandida bagomba kubanza kubona icyemezo cya nyuma gitangwa n’ibihugu by’amahanga bireba mbere yo gutangira inshingano za Minisitiri.

Amakuru yatanzwe n’abantu bazi neza iki kibazo babwiye ChimpReports yo muri Uganda ko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse wagenwe, Shartsi Kutesa Musherure, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Calvin Echodu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu, Dr. Lawrence Muganga, kugeza ku Cyumweru nyuma ya saa sita, bari batarahabwa ubutumire bwo kwitabira umuhango wo kurahiza abagize Guverinoma uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026 mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Shartsi Kutesa Musherure, Calvin Echodu na Adonia Ayebere bivugwa ko bari bafite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Amerika, naho Muganga akagira ubwa Uganda, u Rwanda na Canada.

Perezida Yoweri Museveni ni we uzayobora uwo muhango wo kurahira, uzanitabirwa n’abayobozi bakuru ba Leta barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bayobozi bakuru b’inzego za Leta.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye avuga ko uku gutinda kwatewe n’impungenge zagaragajwe n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta ku bijyanye n’imiterere y’amategeko igenga abakandida bari bafite ubwenegihugu bubiri cyangwa burenze.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bamenyeshejwe iby’iki kibazo, Minisiteri yagiriye inama urwego rwashyizeho abo bakandida ko kurahiza abantu batararangiza gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bishobora gutuma Leta ihura n’ibibazo by’amategeko.

Iki kibazo cyakuruye impaka zikomeye nyuma y’igikorwa cyo gusuzuma abakandida cyakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko, aho Perezida wungirije wayo, Thomas Tayebwa yatangaje ko abakandida bane bagaragayeho ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu bubiri cyangwa bwinshi.

Tayebwa yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yakoranye igenzura na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu maze igasanga abakandida batatu bafite ubwenegihugu bubiri, mu gihe undi yari afite ubwenegihugu burenze bubiri.

Yavuze ko komisiyo yashingiye ku nyandiko zagaragazaga ko hari ibikorwa byo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga byari byaratangiye mbere yo kwemeza bamwe mu bakandida.

Icyakora, haracyari ibibazo bijyanye n’igihe kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bitangirira kugira agaciro mu mategeko.

Kutamenya neza uko ibintu bihagaze kugaragara cyane ku kibazo cya Dr. Muganga, kuko bivugwa ko kandidatire ye yo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu itemejwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kwemeza abayobozi nyuma y’uko havutse ibibazo ku bijyanye n’ubwenegihugu bwe.

Amakuru aturuka muri Leta avuga ko iki kibazo cyamaze gusubizwa Perezida Museveni nk’urwego rwashyizeho uwo mukandida.

Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, haba abo mu biro bya Perezida Museveni cyangwa abo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta nta n’umwe wari wigeze agira icyo abivugaho.

Hari abayobozi bavuga ko niba ibyo bibazo by’amategeko bitarakemuka mbere y’umuhango wo ku wa Mbere, kurahiza abakandida bireba bishobora gusubikwa kugeza igihe gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga izarangirira no kugeza igihe baboneye inyandiko za nyuma zizava mu bihugu by’amahanga bireba.

Ibi bishobora gutuma habaho umuhango udasanzwe wo kurahiza abagize Guverinoma, aho bamwe mu bakandida bashobora guhita bafata inshingano zabo, mu gihe abandi bazategereza uburenganzira bwa nyuma butangwa n’abanyamategeko ba Leta n’urwego rwabashyizeho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga (Imikoranire Mpuzamahanga) Calvin Echodu, na we ashobora kutarahirira rimwe n'abandi
Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga yagaragaje ko ubwenegihugu bwa Amerika yari afite, yatangiye inzira yo kubwanga nubwo bitararangira
Dr. Muganga ni umwe mu bahuye n'ibibazo by'ubwenegihugu muri Uganda, bishobora gutuma atarahirira inshingano yari yahawe
Shartsi Kutesa Musherure, wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse, byagaragaye ko yari afite ubwenegihugu bwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages