Abatararahiye kubera ibibazo by’ubwenegihugu harimo uwari wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse, Shartsi Kutesa Musherure, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Calvin Echodu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu, Dr. Lawrence Muganga.
Shartsi Kutesa Musherure, Calvin Echodu na Adonia Ayebare byagaragaye ko bafite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe kuri Dr. Muganga we bivugwa ko yari afite ubwa Canada n’u Rwanda.
Ikibazo cya Dr. Muganga cyafashe indi ntera kuko dosiye ye yahise isubizwa mu Biro bya Museveni kugira ngo abe ari we uyifataho icyemezo.
Abasesenguzi muri Politiki y’Akarere bagaragaza ko dosiye ye itiganwe ubushishozi ishobora guteza ikibazo gikomeye muri Uganda by’umwihariko ku baturage bayo bavuga ikinyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!