00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwenegihugu bwarikoroje muri Guverinoma nshya ya Uganda (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 June 2026 saa 02:59
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aheruka kurahiza abagize guverinoma nshya ariko hatarimo bane bagize ibibazo by’umwenegihugu na Madamu Janet Museveni bikekwaho ko ashobora kuba afite ibibazo by’ubuzima.

Abatararahiye kubera ibibazo by’ubwenegihugu harimo uwari wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse, Shartsi Kutesa Musherure, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Calvin Echodu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu, Dr. Lawrence Muganga.

Shartsi Kutesa Musherure, Calvin Echodu na Adonia Ayebare byagaragaye ko bafite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe kuri Dr. Muganga we bivugwa ko yari afite ubwa Canada n’u Rwanda.

Ikibazo cya Dr. Muganga cyafashe indi ntera kuko dosiye ye yahise isubizwa mu Biro bya Museveni kugira ngo abe ari we uyifataho icyemezo.

Abasesenguzi muri Politiki y’Akarere bagaragaza ko dosiye ye itiganwe ubushishozi ishobora guteza ikibazo gikomeye muri Uganda by’umwihariko ku baturage bayo bavuga ikinyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages