Aya makuru ashingiye kuri raporo ngarukamwaka igaragaza uko umusaruro w’ibihingwa bitandukanye wabonetse buri gihembwe, SAS (Seasonal Agricultural Survey).
Iyi raporo iherekeza umwaka wa 2024 igaragaza ko bimwe mu bihingwa byahinzwe cyane muri uyu mwaka birimo ibigori, ibirayi, umuceri, amasaka, ibijumba, imyumbati, urutoki n’ibishyimbo.
Ku buso bwa hegitari miliyoni 2,376 bwahinzwe mu gihembwe A, hegitari miliyoni 1 yahinzweho ibihingwa bimara igihe gito nk’ibigori, ibishyimbo n’amasaka.
Hegitari ibihumbi 511 zahinzwemo ibihingwa bimara igihe kirekire birimo urutoki, ikawa ndetse n’icyayi, hegitari ibihumbi 124 zororerwaho amatungo.
Mu gihembwe B, ubutaka bwakoreweho ubuhinzi n’ubworozi bwageze kuri hegitari miliyoni 1,350, bungana na 57% by’ubuso bw’u Rwanda. Habayemo igabanyuka rya 1% ugereranyije igihembwe ku kindi.
Ibihingwa bimara igihembwe byahinzwe ku buso bwa hegitari ibihumbi 987, ibimara igihe bihingwa kuri hegitari ibihumbi 513, ubworozi bukorerwa kuri hegitari ibihumbi 116.
Umusaruro w’umuceri wariyongereye
Mu gihembwe A, umuceri watewe ku buso bwa hegitari 17.173. Aha harimo ubwiyongere bwa 6% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka wa 2023. Umusaruro wabonetse ni toni 69.098, warenzeho 8% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu gihembwe B, umuceri watewe ku buso bwa hagitari 17.994, bwiyongereyeho 6% ugereranyije no mu mwaka wa 2023. Umusaruro wavuyemo wageze kuri toni 72.834, wiyongereyeho 4% ugereranyije no mu mwaka wabanje.
Umusaruro w’umuceri kuri hegitari mu bihembwe byombi wageze kuri toni 4,1. Abahinze ku buso bunini bo basaruye toni 4,2 kuri buri hegitari, mu gihembwe cya B.
NISR yasobanuye ko ubwiyongere bw’umusaruro w’umuceri mu gihembwe A na B bwaturutse no kongera ubuso uhingwaho ndetse n’ingamba nyongeramusaruro zirimo gushyira imbaraga mu kuhira no gutera imbuto z’indobanure.
Ubutaka buhingwaho ibirayi bwaragabanyutse
Ubuso buhingwaho ibirayi mu gihembwe A bwagabanyutseho 3% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka wa 2023, bugera kuri hegitari 54.048. Umusaruro wabonetse wageze kuri toni 460.830, hiyongeraho 1% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Iyi raporo igaragaza ko ubuso bwahinzweho ibirayi mu gihembwe B cya 2024, bwagabanyutseho 13% bugera kuri hegitari 41.836. Mu gihembwe C na ho bwagabanyutseho 16%, bugera kuri hegitari 8.846.
Mu gihembwe B, habonetse umusaruro wa toni 285.596, wagabanyutseho 13% ugereranyije no mu mwaka wa 2023. Muri C naho hasaruwe toni 80.929, zagabanyutseho 4%.
NISR igaragaza ko nubwo ubuso buhingwaho ibirayi bwagabanyutse, umusaruro kuri hegitari imwe ukiri mwiza kuko wageze kuri toni 9,1.
Iki kigo cyasabye ko urwego rw’ubuhinzi rwongererwa imbaraga, kuko ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’u Rwanda. Ku musaruro w’ibirayi ugabanyuka, cyasabye ko hafatwa ingamba zo kubungabunga iki gihingwa gikunzwe mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!