Gaddafi yayoboye Libya imyaka isaga 40, yubaka izina imbere mu gihugu no hanze yacyo nk’umwe mu banyagitugu bahizwe kenshi n’amahanga akamubura.
Ni umugabo wari warakangaranyije byinshi mu bihugu byo ku Isi, byagera muri Afurika ho bikaba ibindi bindi kuko uwerekanaga ku mugaragaro ko atamushyigikiye, yashoboraga kumugirira nabi akoresheje ubushobozi yari afite.
Ambasaderi Prof Joseph Nsengimana ni umwe mu bahagarariye u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gihe Gaddafi yari mu marembera. Prof Nsengimana guhera Nzeri 2009 kugeza mu 2014 aho yari ahagarariye u Rwanda mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) anaruhagarariye Addis Abeba muri Ethiopia.
Yaruhagarariye muri AU avuye kuruhagararira i New York mu Muryango w’Abibumbye aho yageze mu 2006.
Uyu mugabo w’imyaka 70 wanabaye Umujyanama wihariye wa Perezida kuva mu 2000 kugeza 2006, iyo myaka yamaze muri dipolomasi yamuhaye kumenya byimbitse imiyoborere itandukanye ku Isi irimo n’iya Gaddafi utaravugwaho rumwe.
Yateze utwuma dufata amajwi intumwa z’u Rwanda
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitiyumvisemo cyane Libya, by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Prof Nsengimana yavuze ko ahanini byashingiraga kuri iyo myitwarire ya Gaddafi yo gushaka kwigira mpatsibihugu.
U Rwanda rwashyigikiye umugambi w’Akanama gashinzwe amahoro ka Loni wo gukora ibishoboka byose muri Libya hakagaruka amahoro, igikorwa cyari gishyigikiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Qatar cyaje gusiga Gaddafi yishwe.
Uruhande u Rwanda rwafashe rufite impamvu. Hari amakuru yizewe IGIHE ifite y’uko ahagana mu 2010, Polisi y’u Rwanda yatahuye ko hari intwaro muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera ama-gerenade mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu bakozi b’iyi Ambasade niwe watanze aya makuru, hanyuma Polisi ikoze iperereza izitahura muri iyo nyubako.
Mu kiganiro Archives du Rwanda gitambuka kuri IGIHE, Prof Nsengima yavuze ko imyitwarire ya Gaddafi yatangiye kurakaza u Rwanda ubwo yategaga utwuma dufata amajwi intumwa zarwo zirimo na Perezida Pasteur Bizimungu.
Nubwo Nsengimana atibuka neza igihe byabereye, mu isesengura IGIHE yakoze yasanze bishobora kuba byarabaye muri Nzeri 1999, ubwo Gaddafi yizihizaga imyaka 30 amaze ahiritse ubutegetsi.
Intumwa z’u Rwanda zitabiriye ibyo birori nk’abandi batumirwa, bageze muri Libya Perezida Bizimungu ahabwa inzu yo gucumbikamo nk’uko bigenda ku bakuru b’ibihugu. Iyo nzu ni nayo yahuriragamo intumwa zamuherekeje mu gihe hagiye gukorwa nk’inama.
Umunsi wo kugaruka mu Rwanda, baje kuvumbura ko bari baratezwe utwumwa dufata amajwi (recorders).
Ati “Yaje (Gaddafi) no kudusura muri iyo nzu. Umunsi wo gutaha basubiyeyo kureba ibyo bari bibagiriwe mu nzu basanga bari gushwanyuza intebe bakuramo utwuma dufata amajwi. Rero ikintu nk’icyo kikwereka uwo yari we.”
Akenshi iyo umuntu ari mu nzu arisanzura akavuga icyo atekereza. Prof Nsengimana yabajijwe niba nta ngaruka u Rwanda rwaba rwarahuye nazo nyuma kubera ayo majwi yari yafashwe, asubiza ati “Nta wamenya ariko ibyo ni ibintu hagati y’abakuru b’ibihugu bidakorwa, iyo ubibonye gutyo bituma umenya uwo muntu uwo ari we.”
Prof Nsengimana yasobanuye ko Gaddafi utavuga ko yari akunzwe cyangwa yanzwe na bose muri Afurika, ari nayo mpamvu igihe ibihugu byafataga umwanzuro wo gushyigikira abashaka kumuhirika, byinshi bya Afurika byamwihoreye.
Ati “Ku banyafurika bamwe babyakiriye uko biri, ariko bavuga bati n’ubundi ntacyo yari kuzatumarira kuko yazanagamo ayo macakubiri muri AU.”
Mu kiganiro yagiranye na Financial Times mu 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko Gaddafi yahoraga yifuza kugaragara nk’umwami wa Afurika, agasuzugura abandi.
Yagize ati “Colonel Gaddafi yari umuntu mubi. Njye nakundaga gushwana nawe kurusha undi muntu uwo ariwe wese. Yifuzaga kugaragara nk’umwami wa Afurika ubundi agategeka abandi ababwira ibyo bagomba gukora. Hari ubwo numvaga kubyihanganira binaniye.”
Perezida Kagame yagaragaje uko hari ubwo Gaddafi yajyaga amwita umukozi w’ibihugu bikomeye ku Isi, inshuti y’Abanyamerika n’Abongereza, ibihugu bitacanaga uwaka na Gaddafi.
Yakomeje agira ati “Naramubwiye, njyewe uko nteye, mu buzima bwanjye, uko nakuze, ntabwo njya nifuza kuba umugaragu w’undi muntu, bivuze ngo urakorera mu nyungu ze, ntabwo uri kwikorera.”
Ubwo Gaddafi yari amaze kuva ku butegetsi, mu 2012 u Rwanda rwinjiye mu kanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Loni ruranakayobora. Rwitabiriye kenshi inama ziga ku bibazo bya Libya n’uburyo igihugu cyasubirana nyuma ya Gaddafi.
Gaddafi ibihugu byamubonaga ugutandukanye
Prof Nsengimana yavuze ko urebye neza wasanga Gaddafi ntaho yari atandukaniye na mpatsibihugu kuko aho yageraga hose yabaga ashaka kwerekana imbaraga.
Prof Nsengimana yagize ati “Yari afite icyerecyezo yavugaga ko ashakira Afurika ariko icyo cyerecyezo cyari gishingiye ku cyifuzo cye cyo kuba igihangange muri Afurika. Ntabwo yari ku neza ya Afurika kuko yabanje gushaka kuyobora Umuryango uhuza ibihugu by’Abarabu, agenda ashaka kwerekana ubuhangange bwe Abarabu baramunanira, nibwo yaje kubishakira muri Afurika.”
Yavuze ko aho yageraga hose yashakaga kuyobora, bikarushaho kuba bibi kuko yashakaga guhanganisha ubuhange bwe n’ubw’abazungu.
Ibyo bigaragarira mu 1988, ubwo yagiraga uruhare mu ihanurwa ry’indege y’Abanyaburayi muri Ecosse igahitana abantu 259 mu cyiswe ‘Lockerbie bombing’.
Nubwo bakomeje kumuhiga bakamubura, Prof Nsengimana avuga ko abanyaburayi batigeze bibagirwa icyo gikorwa.
Ibyo byatumye umubare w’abamuhiga n’abamwanga ukomeza kuba mwinshi.
Ambasaderi Nsengimana avuga ko hari ubwo Gaddafi yigeze kujya i Addis Abeba ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), agasanga abadipolomate bahaba batabayeho neza akiyemeza kubafasha ariko icyicaro cya AU kikimukira mu Mujyi wa Sirte muri Libya.
Ati “Ubwabyo byari uguteranya abanyafurika. Ibyo byose byatumaga atumvikana cyane muri AU kandi bishingiye ku bifatika. Hari n’ibihugu yategekaga, byaba bitumviye agahirika ubutegetsi nko muri Tchad.”
“Ibintu bya mpatsibihugu byari bimurimo, icyo ashatse nicyo yumvaga igihugu kigomba gukora niba kitagikoze bagahangana akoresheje ubushobozi yari afite.”
Ambasaderi Prof Nsengimana yavuze ko kuba nyuma ya Gaddafi harabaye imvururu muri Libya, byasaga nk’ibyigaragaza na mbere hose ukurikije imiyoborere yamuranze.
Kugeza ubu haracyari ikibazo cy’intambara muri Libya aho Guverinoma yemewe ku rwego mpuzamahanga ibarizwa i Tripoli ihanganye n’ingabo za General Khalifa Haftar kandi buri ruhande hakaba hari ibihugu by’amahanga birushyigikiye.
Nsengimana yemeza ko nubwo hakiri intambara, Guverinoma yemewe ifite amahirwe yo gutsinda.
Ati “Ibintu biragenda bijya mu buryo, Haftar imbaraga ze ziragenda zikendera. Arimo atakaza Sirte, n’imbaraga zamushyigikiraga ndakeka ko ugereranyije n’izo Leta yemewe ifite, Leta yemewe iragenda igira imbaraga.”
Col Muammar Gaddafi yayoboye Libya kuva mu 1969 aza kwicwa ku wa 20 Ukwakira 2011 n’ingabo zari zirangajwe imbere n’ibihugu bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO