00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Burundi, umubano na FDLR n’uko u Rwanda rwatabaye Ndayishimiye: Ikiganiro na Teddy Mazina

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 August 2025 saa 02:01
Yasuwe :

Kuva mu 2015, ubukungu bw’u Burundi bwarahungabanye bikomeye biturutse ku mwuka mubi watutumbye muri politiki y’iki gihugu, ubwo Abarundi bamaganaga manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza wari Perezida kuva mu 2005.

Icyo gihe, umuryango mpuzamahanga wari warafatiye u Burundi ibihano kubera gukandamiza abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwabwo.

Mu 2020 ubwo Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD yajyaga ku butegetsi, umusaruro mbumbe w’u Burundi wari miliyari 2,64 z’Amadolari ya Amerika. Mu 2024, ubukungu bw’iki gihugu bwararindimutse, umusaruro mbumbe wacyo ugera kuri miliyari 2,16 z’Amadolari. Ibimenyetso by’iki kibazo ni ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amadovize.

Umurundi wiyeguriye itangazamakuru rishingiye ku mafoto n’amashusho, Teddy Mazina, ni umwe mu bari mu Burundi ubwo hatutumbaga umwuka mubi n’igihe abasirikare bari bayobowe na Gen Maj Niyombare Godefroid, bageragezaga gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Kuva mu 2015 ubwo yahungaga, yakomeje gukurikiranira hafi ibibera mu gihugu cye n’uruhare ubutegetsi bwacyo bugira mu makimbirane yo mu karere.

Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Mazina yagaragaje ko ibibazo byugarije ubukungu bw’u Burundi byaturutse ku kuba iki gihugu kiyobowe n’abantu badafite ubumenyi bwatuma gitera imbere, kuko usanga abenshi mu bari mu butegetsi ntaho batandukaniye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Hari ibice bibiri, kimwe cy’abahanga bashakaga gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, hakaba n’abandi batagira aho baturutse, bamwe mu bajenerali bihaye amapeti nka Wazalendo…Aba bantu bisanze ku butegetsi, mu 2015 bahigika abahanga bose bo muri CNDD-FDD, abatekinisiye bashaka impinduka. Abasigayeho ni Wazalendo b’Abarundi.”

Mazina yasobanuye ko CNDD-FDD yashinzwe mu gihe kimwe na FDLR kandi ko abantu bashinze iyi mitwe yombi bakorana kuva kera, cyane ko bahunganye muri Congo banyuze muri ‘Zone Turquoise’ nyuma y’aho ingabo za RPA Inkotanyi zibohoye u Rwanda, kuko bari barifatanyije mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Dukwiye kumva aho Guverinoma, Perezida n’umutwe wa politiki uri ku butegetsi bikomoka. CNDD-FDD yashinzwe mu gihe kimwe, mu mwanya umwe kandi mu mafaranga amwe na FDLR. Ukwiye kwibuka ko mbere ya Jenoside, mu 1993 mwari mufite impunzi z’Abarundi nyuma y’iyicwa rya Ndadaye. Nyuma y’ubwicanyi, bamwe baje mu Rwanda, bagira uruhare muri Jenoside.”

Uyu munyamakuru yagaragaje ko ubwo Laurent Kabila wayoboraga Congo yatangiraga kwica Abatutsi bari i Kinshasa nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, yinjije mu gisirikare Abanyarwanda b’Abahutu bari barahungiye i Brazzaville na Centrafrique baremye ALiR ndetse n’Abarundi bo muri CNDD-FDD, bajya gutorezwa i Pepa muri Tanganyika na Pweto muri Haut-Katanga.

Ati “Hari hakomeje ibiganiro bya Arusha. Aho kuguma muri Congo, CNDD-FDD yagiye i Arusha, isinya amasezerano, yinjira mu Burundi yica, isubira muri Congo. Kugira ngo umenye neza aho ibibazo byo mu Burundi byaturutse, aho aba bantu baturutse n’uko bisanze ku butegetsi, bafite ADN nk’iya FDLR. Wabita abicanyi, intagondwa, Hutu Power cyangwa uko ubishaka. Kuri njyewe bameze nka Nyatura kuko Nyatura muri Kivu y’Amajyaruguru yaremwe na FDLR.”

Yahuje ingengabitekerezo y’ubutegetsi bw’u Burundi n’icyemezo bwafashe cyo kohereza abasirikare muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za 2023, kugira ngo bafashe ingabo za RDC na FDLR guhangana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Yagize ati “Icyo ni igisobanuro cy’impamvu bagiye muri Congo gutsemba ubwoko muri Masisi batabanje gutekereza niba bikwiye kujya gutera abantu bashaka gusubira iwabo, kubera ko M23 ni impunzi zishaka gutaha.”

Uyu munyamakuru yagaragaje ko mu 2015, hari abarwanyi ba FDLR bagiye gutabara Nkurunziza mu gihe habaga igerageza ryo kumukura ku butegetsi, kandi ko hari hasanzwe abandi bakorera ubucuruzi i Bujumbura kuva mu 2010.

Ati "Dufite FDLR i Bujumbura. Hari ubuhamya bw’uko FDLR yaje gutabara ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ubwo coup yapfubaga, FDLR yari ihari. Ntabwo gukorana byigeze bihagarara. I Bujumbura hari Abanyarwanda biyita abasivili ba FDLR baba mu Burundi kuva mu 2010, bafite amaduka menshi. Amafaranga bakura muri Congo yisuka mu Burundi."

Ndayishimiye ntashima

Muri Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Alain-Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe. Nyuma y’igihe gito, Bunyoni wari ’General’ muri Polisi y’u Burundi yatawe muri yombi, aburanishwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, akatirwa igifungo cya burundu.

Mazina yibukije ko u Rwanda ari rwo rwaburiye Ndayishimiye, rumumenyesha ko Bunyoni afite umugambi wo kumwica kugira ngo amusimbure ku butegetsi, ariko ko icyemezo yafashe cyo gufunga imipaka muri Mutarama 2024 no gukangisha u Rwanda kurutera, kigaragaza ko atigeze ashima.

Ati “Hari umugambi wo guhirika ubutegetsi. U Rwanda rwaramufashije mbere y’uko yongera gufunga imipaka. Rwaramubwiye ruti ‘Hari ugiye kukwica’. Ni mbere y’ifungwa rya Bunyoni. Iyo umuntu atazirikanye ko watabaye ubuzima bwe, agafunga imipaka, akavuga ngo ‘Nzatera Kigali nturutse i Kirundo’ cyangwa ahandi, ikibazo nibaza ni uko tuba twarageze aho hantu.”

Muri Werurwe 2025, Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi, bityo ko n’Abarundi bazarutera baturutse mu yahoze ari Intara ya Kirundo. Ni amagambo asa n’ayo Tshisekedi yavuze mu mpera za 2023, ubwo yavugaga ngo azarasa u Rwanda atiriwe ava i Goma.

Mazina yabajijwe niba aya magambo ya Ndayishimiye na Tshisekedi yahabwa agaciro gakomeye, yibutsa ibyabereye mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, mu rugamba rwa AFC/M23 rwo gufata Umujyi wa Goma.

Ati “Barasaga mu Rwanda bari kuri Mont Goma no ku kibuga cy’indege. Nagiyeyo, mbaza aho bari bari. Ingabo z’u Burundi zari ku kibuga cy’indege, ni ku mupaka, watera ibuye mu Rwanda. Umugambi wari uhari ni ugutera u Rwanda kandi barabigerageje, bangije inzu zirenga 200, bica abaturage 16 i Rubavu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages