00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’abize ububaji biswe abaswa ariko biteza imbere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 September 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Bamwe mu bakorera ububaji mu Karere ka Rwamagana bavuga ko babwize babita abaswa, gusa bavuga ko kugeza ubu ni umwuga wabafashije gutera imbere mu buryo bugaragara.

Umwuga w’ububaji ni umwe mu bumenyingiro Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kugira ngo bwigwe n’Abanyarwanda benshi. Kuri ubu ababona akazi bize uyu mwuga n’indi yose ni 71%.

Bamwe mu bize ububaji baganiriye na IGIHE, bavuze ko bize uyu mwuga bitwa abaswa, abandi babakwena ariko bwatangiye kubazanira inyungu bitewe n’uko babikora kinyamwuga.

Hirwa Romeo Christian ufite imyaka 20 wabwigiye mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yabwize yumva ntacyo buzamumarira ariko ubu arishimira ko uyu mwuga uri kumufasha gutera imbere mu buryo bwihuse.

Ati “Ububaji bumaze kumfasha mu kwibeshaho ndetse no kumenya gukora ibikoresho bitandukanye birimo ibitanda, intebe, utubati n’ibindi. Ubu nshobora kugukorera akabati kihariye bitewe n’ubumenyi nakuye ku ishuri. Ikindi bumfasha mu kubaho neza.”

Nsekanabo Mike ukorera mu gakiriro ka Rwamagana, yavuze ko gukora ibikoresho bikozwe mu bubaji yifashishije imashini nyinshi nziza, byamuhinduriye ubuzima, bituma yubaka inzu ebyiri harimo iyo abamo ndetse n’indi akodesha.

Mukamutsinzi Theonille uha ubwiza ibikoresho biba byakozwe, yavuze ko bitewe n’ibiraka yabonye ku munsi ashobora gutahana ibihumbi 30 Frw, bikamufasha mu kwishyurira abana be amashuri.

Ndayambaje Janvier washoye imari mu bikorwa by’ububaji mu gakiriro ka Rwamagana, yavuze ko urubyiruko ruri kwiga ububaji mu mashuri yisumbuye na kaminuza ari rwo ruri kuzana ikoranabuhanga rishya ribafasha kongerera agaciro ibyo bakora.

Ati “Ababyize baturuka mu mashuri bari kuzana byinshi bishya birimo ikoranabuhanga bize mu ishuri, natwe bikadufasha gukora ububaji buteye imbere. Rero ibikoresho turi gukora byakozwe n’aba bana bavuye mu ishuri ni ibintu wajyana ku isoko guhangana n’ibyakorewe hanze.’’

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko hari amashuri atandukanye yigisha abanyeshuri gutunganya ibikomoka ku mbaho, yavuze ko icyo leta yifuza ari uko babukora kinyamwuga.

Ati “Iyo tubigisha tuba tugamije kubohereza bakabona akazi, barangiza bagakora wa mwuga bize. Hari no bakwihangira umurimo na bo bakabasha kwibeshaho, kuko umwuga wo gutunganya ibikomoka ku mbaho ni umwuga umaze gutera imbere cyane.”

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y’icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyoni 400$.

Ni gahunda yatangiye kuko RTB iherutse gutangiza umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu.

Hirwa Romeo Christian ufite imyaka 20 yavuze ko kwiga ububaji byatumye abona akazi mu buryo bwihuse
Mukamutsinzi Theonille yavuze ko yinjiza amafaranga menshi akura mu guha ubwiza ibikoresho by’ububaji
Ndayambaje Janvier yavuze ko abana bari kurangiza imyuga n’ubumenyingiro bafite udushya
Ububaji bwatumye abitwaga abaswa babona akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages