Igerageza ryatangijwe ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, ritangirizwa mu cyerekezo cya Kanombe werekeza mu Mujyi wa Kigali rwagati (Kigali International Airport-Chez Lando-Gishushu-KABC-Park Inn-Urban by CityBlue-BPR-Serena Hotel).
Muri iki cyerekezo hashyizwemo imodoka zihariye zitwara abajya n’abava ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu bice bitandukanye by’umwihariko abajya ku mahoteli bazacumbikamo kandi zikoresha amashanyarazi 100%.
Umukozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Ecofleet, Havugimana Aldo, yasobanuye ko ari imodoka zizajya zikora bijyanye n’amasaha y’indege.
Ni ukuvuga ko umuntu uri kuri hoteli runaka, ashaka kwerekeza ku kibuga cy’indege bitewe n’isaha ari buhagurukire, imodoka izajya imujyana imugeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga.
Kuri ubu ikiri gukorwa, ni ukugerageza kureba ko igihe icyo cyerekezo kizaba cyatangijwe imodoka izajya yubahiriza amasaha y’abagiye gufata indege.
Ku bijyanye n’ibiciro, Havugimana yabwiye IGIHE ko bikiri gusuzumwa kandi ko bizashyirwaho nyuma y’iryo gerageza riri gukorwa.
Yakomeje asobanura ko hari ibyapa biri kuri uwo muhanda uri kwifashishwa, bizajya bifasha abashaka kwerekeza ku kibuga cy’indege baturutse mu ngo zabo kandi izakoreshwa n’abagiye cyangwa abava ku kibuga cy’indege gusa.
Ati “Izafatirwa ku kibuga no ku byapa biri kuri uwo muhanda. Ni iyo abajya cyangwa bava ku Kibuga cy’Indege kandi izagira ibiciro byihariye. Abandi bajya muri icyo cyerekezo bazakomeza gutega bisanzwe bisi zihuza Umujyi-Kanombe-Remera-Kabuga.”
Yasobanuye kandi ko iyo bisi itazajya ihagarara muri gare ahubwo izajya iba izenguruka muri wa muhanda yemerewe gukoreramo no ku kibuga cy’Indege.
Ecofleet yasabonuye ko nk’uko abagenzi basanzwe bagera ku kibuga cy’indege bakaba bafata imodoka isanzwe yo kubageza kuri hoteli, bashobora kuzajya bahitamo kugenda na bisi kuko bizagabanya ikiguzi cy’urugendo.
Ntabwo imodoka zisanzwe zijyana cyangwa zivana abantu ku kibuga cy’indege zizakurwaho ahubwo Ecofleet na yo iziyongera kuri abo mu rwego rwo guha abakiliya amahitamo.
U Rwanda nk’igihugu cyashyize imbaraga mu bukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa binyuranye, izo bisi zizafasha mu kunoza uburyo bwo gutwara abashyitsi byihuse kandi bitangiza ibidukikije.
Iri gerageza ribaye mu gihe u Rwanda rwakiriye inama zitandukanye zirimo iyiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nucleaire muri Afurika (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) yatangijwe ku wa 19 Gicurasi-21 Gicurasi 2026.
Rwanakiriye kandi imikino ya nyuma ya BAL 2026 izatangira ku wa 22 kugeza 31 Gicurasi 2026. Ni imikino ibereye mu Rwanda ku nshuro ya Gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!