Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2020 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ashyiraho ikigega cyitwa Fund for Export Development in Africa (FEDA).
Aya masezerano yasinyiwe mu Misiri, ku ruhande rw’u Rwanda akaba yashyizweho umukono na Ambasaderi w’U Rwanda mu Misiri Alfred Kalisa mu gihe ku ruhande rwa Afrexim Bank yashyizweho umukono n’umuyobozi wayo Prof Benedict Oramah.
Iki kigega kizaba gifite icyicaro i Kigali kikaba gifite intego yo kunganira amabanki mu gutanga igishoro ku bashoramari bashaka kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro, iki kigega kizatangirana miliyoni 500 z’amadorali, kikazagenda gikura uko imyaka izagenda iza, kikazageza kuri miliyari y’amadorali.
Kuri ubu, African Export–Import Bank (Afrexim bank) yamaze gushyira muri iki kigega imari ingana na miliyoni 350 z’amadorali zizakoreshwa mu bikorwa by’inguzano, ishoramari n’ubufatanye.
Ambasaderi w’U Rwanda mu Misiri Alfred Kalisa yashimiye Afrexim bank agira ati “Turabashimira icyizere mugiriye u Rwanda n’umuhate warwo mu kuzamura ishoramari ry’abikorera mu nkingi za mwamba mu bucuruzi bwo muri Afurika n’iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga.”
Umuyobozi wa Afrexim bank, Prof Benedict Oramah yavuze ko kuba iki kigega kizaba gifite icyicaro mu Rwanda ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.
Ati“Kugira ububasha bwo kwakira ikigega cya FEDA ni igihamya cy’imiyoborere myiza y’u Rwanda no guharanira iterambere no kwigira kwa Afurika. FEDA yitezweho gukemura ibibazo by’itinda ry’inkunga no kongera abanyamahanga bashora imari muri Afurika.”
Yongeyeho ko iki ari igikorwa cy’ingenzi mu kongerera imbaraga ubucuruzi bwa Afurika.
Iki kigega kinitezweho kuzamura ihangwa ry’imirimo no koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya ‘African Continental Free Trade Area’ agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika horoshywa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu ndetse na serivisi hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere gishyize umukono ku masezerano y’ishyirwaho ry’iki kigega, bikaba biteganyijwe ko n’ibindi bihugu bizahita bikurikiraho mu gusinya aya masezerano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!