00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye ubufatanye bwa Israel mu iterambere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 May 2026 saa 01:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Israel ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuko igira uruhare mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ishoramari.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2026, ubwo Ambasade ya Israel mu Rwanda yizihizaga umunsi w’ubwigenge bwayo ku nshuro ya 78.

Israel yatangaje ubwigenge bwayo ku ya 14 Gicurasi 1948, iryo tangazo ryasomwe na David Ben-Gurion, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel.

Ni umunsi w’ingenzi cyane mu mateka ya Israel n’Abayahudi ku Isi yose, kuko ugaragaza iherezo ry’imyaka amagana bamaze badafite igihugu.

Ubwo yifatanyaga n’abanya-Israel baba mu Rwanda n’abahagarariye ibihugu by’inshuti byari byatumiwe, abikorera, ibigo mpuzamahanga n’abandi, Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Israel yabaye ikimenyetso cy’igihugu gishobora kwigira nubwo cyaba cyahuye n’ibibazo bikomeye.

Yavuze ko kuri ubu Israel ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’u Rwanda mu ngeri zitandukanye ku isonga hakaba ubuhinzi.

Ati “Rumwe mu nzego z’iterambere mu bufatanye bwacu ni ubuhinzi. Dufatanyije twatangije imishinga igamije iterambere, harimo n’ikigo cy’Icyitegererezo ku guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga ku Mulindi, kikaba kiri gufasha mu guhugura, ubushakashatsi no guteza imbere ubwo buhinzi.”

Yongeyeho ati “Hari kandi umushinga wo kuhira wa Gabiro Agri-Business Hub uteganyijwe gukorera ku buso bwa hegitare 15.000 mu Ntara y’Iburasirazuba…uwo mushinga uzafasha mu kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo no kongera ibyoherezwa mu mahanga.”

Nduhungirehe yerekanye ko ibihugu byombi bikorana mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare aho bihuriye ku ndangagaciro yo kumva icyo bivuze kurinda umutekano no kubungabunga amahoro mu gihe wugarijwe n’ibishobora kuwuhungabanya.

Ati “Mu gisirikare n’umutekano, ibihugu byombi byumva icyo bivuze ku kubungabunga amahoro mu gihe hari ibyawuhungabanya. Binyuze mu mishinga itandukanye y’amahugurwa, u Rwanda na Israel bifite ubushake bwo kongera ubushobozi buzafasha mu kurinda umutekano mu Karere no ku ruhando mpuzamahanga.”

Ku bijyanye n’Ishoramari n’ubucuruzi, Nduhungirehe yagaragaje ko abanya-Israel bari gukora ibikorwa bitandukanye by’ishoramari mu Rwanda haba mu rwego rw’ingufu, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo ndetse n’Abanyarwanda bakomeje gushaka uko Israel yaba isoko rikomeye ku bicuruzwa byabo.

Yagaragaje Ikigo cyo muri Israel gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cyafashije mu kubakira ubushobozi urubyiruko rw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye.

Mu burezi, abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kuvoma ubumenyi muri Israel, bububakira ubushobozi n’ibindi ibihugu byombi bikoranamo.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteze kandi ruha ikaze ukwagura ubufatanye kwa Israel ku mugabane wa Afurika no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Akarere.

Yavuze ko muri ibi bihe bigoye, u Rwanda rufite ubushake kandi ari umufatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kigirira inyungu abaturage n’Isi muri rusange.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yasobanuye ko ibihugu byombi bisangiye amateka yo kuba byarahuye n’ibihe bigoye bikabasha kubyigobotora ndetse bikongera kwigira.

Yakomeje agaragaza ko Israel, na nyuma y’imyaka 78 igifite imitwe irimo Hamas na Hezbollah ishaka kurimbura abaturage bayo ibifashijwemo na Iran.

Yakomeje abwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko Israel ikeneye amahoro ariko yabaho nta bikorwa by’iterabwoba, imvugo z’urwango no kwibasira abantu kandi bikamaganirwa kure n’umuryango mpuzamahanga.

Yongeye gushima umubano n’ubufatanye igihugu cye gifitanye n’u Rwanda yemeza ko bigiye kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.

Ati “Dufatanyije twakwagura ubufatanye mu guhanga ibishya, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ingufu zisubira, ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga, ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi, uburezi, umutekano mu by’ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubucuruzi mu Karere.”

Yakomeje ati “Dufatanyije kandi twashobora kubakira ubushobozi ba rwiyemezamirimo bato. Dushobora kongera gufatanya kubaka sosiyete izira urwango, igaha agaciro ubumuntu. Ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Israel ntabwo ari ubushingiye kuri dipolomasi gusa ahubwo bufite intego zisumbuyeho.”

Yashimangiye ko ibihugu byombi bisangiye amateka yo kudacika intege mu guharanira iterambere ryabyo n’iry’abaturage babyo muri rusange.

Israel yagaragaje ko ikeneye amahoro nubwo usanga yugarijwe n'imitwe ya Hezbollah na Hamas ishaka kurimbura
Abadipolomate n'abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bifatanyije na Israel mu kwizihiza umunsi w'ubwigenge
Ibirori byo kwizihiza umunsi w'ubwigenge bwa Israel byitabiriwe n'abantu batandukanye
U Rwanda rwashimye uruhare rwa Israel mu Iterambere ryarwo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko igihugu cye kigiye gukomeza kwagura umubano n'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Israel ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda
U Rwanda rwashimye uruhare rwa Israel mu Iterambere ryarwo
Umuyobozi wa Royal FM, Aissa Cyiza na Rwiyemezamirimo Ngabo Karegeya bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'ubwigenge bwa Israel
Habayeho umwanya wo kwidagadura no gususurutsa abitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Israel

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages