00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye amahame Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanyeho

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 July 2025 saa 05:55
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yashimye amahame aganisha ku masezerano y’amahoro ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 byumvikanyeho.

Yagaragaje ko itangazwa ry’aya mahame ari intambwe ikomeye iganisha uburasirazuba bwa RDC ku mahoro, binyuze mu gukemura amakimbirane guhera ku mpamvu muzi zayo.

Yagize iti “Itangazwa ry’aya mahame ryabereye i Doha uyu munsi ni intambwe ikomeye yo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu nzira y’amahoro, hakemurwa impamvu muzi z’amakimbirane no kugarura amahoro n’ituze mu karere.”

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uruhare rukomeye byagize kugira ngo iyi ntambwe igerweho hashingiwe kuri gahunda y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), isaba ko ibiganiro by’amahoro bikomeza gushyigikirwa.

Iti “Twese dukwiye gushyigikira uru rugendo kugeza umwanzuro ugezweho. U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu ku mahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Leta ya RDC yari ihagarariwe n’intumwa ya Perezida Felix Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, na AFC/M23 yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa, byasinyiye kuri aya mahame muri Qatar kuri uyu wa 19 Nyakanga 2025.

Harimo ingingo y’ubwumvikane bwo guhagarika imirwano burundu no kwirinda gufata ibindi bice, gutegura uburyo bwo gufungura imfungwa buri ruhande rufite, gufasha impunzi gutaha ku bushake no kubungabunga umutekano w’abaturage.

Impande zombi kandi zemeranyije ko gusubiza ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu byafasha gukemura amakimbirane binyuze mu maszerano y’amahoro, bityo ko hazaganirwa ku buryo byakorwa.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeye gushyira mu bikorwa aya mahame kuva agitangazwa kuri uyu wa 19 Nyakanga, cyangwa se bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Byemeranyije kandi gutangira ibiganiro byimbitse bitarenze mu minsi 10 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya mahame, bikazajyana n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC, i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.

Impande zombi zumvikanye ko ibiganiro bigana ku masezerano y’amahoro afatika bikwiye kuba inshingano kandi bigashingira ku bufatanye n’intego y’ubwumvikane, ku buryo azasinywa nyuma y’iminsi irindwi ariko itarenze 10 kuva bitangiye.

Kanda hano urebe ingingo ku yindi ku mahame Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanyeho

Leta ya RDC na AFC/M23 byasinye kuri aya mahame kuri uyu wa 19 Nyakanga
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC M23, Benjamin Mbonimpa, yasinye mu izina ry'iri huriro
Intumwa ya Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, yasinye mu izina rya Leta ya RDC
Benjamin Mbonimpa na Sumbu Sita Mambu bahanye ikiganza nk'ikimenyetso cy'ubwumvikane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages