00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimangiye ubushake bwarwo mu gufasha impunzi, rusaba u Bwongereza kuryozwa ukutubahiriza amasezerano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 March 2026 saa 03:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragarije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza rukorera mu Buholandi ko u Rwanda rugifite impamvu zo gufasha impunzi n’abimukira nk’igihugu cyanyuze mu bihe bigoye anarusaba kuryoza u Bwongereza ukutubahiriza inshingano zari zikubiye mu masezerano, ibihugu byombi byagiranye.

Yabigarutseho ubwo u Rwanda rwatangiraga kuburana urubanza rwarezemo u Bwongereza kutubahiriza ibikubiye mu masezerano arebana n’abimukira impande zombi zashyizeho umukono.

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza mu Buholandi rwakiriye ikirego cy’u Rwanda, ku wa 24 Ugushyingo 2025, rukaba rwatangiye kukiburanishwa kuri uyu wa 18 Werurwe 2026.

U Rwanda muri uru rubanza ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ni rwo rwatangiye rusobanura impamvu rurega u Bwongereza n’icyo rusaba Urukiko.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja, rwasobanuye ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano agamije gufasha abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije amategeko kubera ko bwarubonaga nk’igihugu cyiza mu bijyanye no kwita ku buzima bw’impunzi n’abimukira.

Ati “U Rwanda rufite isano ikomeye n’abo bahunga bashaka amahoro n’umutekano. Abanyarwanda benshi banyuze mu bihe by’ubuhunzi tuzi icyo bivuze kwitwa impunzi. Ubwo bunararibonye ni bwo bwatumye guverinoma y’u Rwanda ishyiraho ingamba ku bijyanye no kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro.”

Yakomeje ati “U Rwanda rwishimira kwakira impunzi zirugana. Kuri Ubu UNCHR ifite impunzi n’abimukira barenga 130.000 mu Rwanda. Rufite umuco mwiza wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino barimo n’abaturuka mu bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ruheruka kwakira abo muri Libya n’abaturutse muri Afghanistan.”

Yerekanye ko mu kwezi gushize, u Rwanda ruheruka kwakira abimukira 164 baturutse muri Libya.

Yasobanuye ko igihugu cyafashije abarimo abanyeshuri b’abakobwa bo muri Afghanistan batotezwaga, abanyeshuri bo muri Sudani biga ubuvuzi batabashaga gukomeza kwiga kubera intambara kandi ko rwiteguye gukomeza kwakira neza abarugana.

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza umuhate warwo wo gufasha abashaka ubuhungiro, abimukira n’impunzi hatitawe ku cyemezo kizava muri urwo rubanza.

Ati “U Rwanda rufitiye icyizere gikomeye cyane muri uru rukiko ko ruzafata umwanzuro ukwiye ushingiye ku mategeko. Icyo ari cyo cyose kizavamo, u Rwanda rukomeje kwiyemeza gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abimukira ku rwego rw’Isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu gihugu cyacu.”

Yasobanuye imiterere y’ikibazo n’impamvu yatumye u Rwanda rwitabaza uru rukiko, byaturutse ku kuba u Bwongereza bwarahisemo guhagarika nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye, rutamenyeshejwe cyangwa ngo runagishwe inama haganirwa ku ngingo z’ingenzi zari zigize ayo masezerano.

U Rwanda rusanga kuba u Bwongereza bwarahisemo guhagarika amasezerano bwari bukwiye kubahiriza ibiteganywa n’amategeko bijyanye n’inshingano za buri ruhande.

Rwashimangiye ko bishoboka ko u Bwongereza bwifuzaga guhagarika amasezerano ariko byagombaga kuba byiza impande zombi zibiganiriye nk’uko zari ziyemeje kugirana amasezerano y’ubufatanye.

Dr. Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rubabajwe nuko byabaye ngombwa ko hitabazwa urukiko rw’ubuhuza.

Ati “Igihe cyose u Rwanda rwaharaniraga kuzuza inshingano zarwo binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye MEDP, ku bushake, no mu mwuka w’ubufatanye nk’uko byari bigize amasezerano y’ubufatanye ku kibazo cy’abimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko.”

Yakomeje agaragaza ko ugutsimbarara k’u Bwongereza ari byo byatumye u Rwanda rwisanga nta yandi mahitamo rufite uretse guharanira uburenganzira bwarwo.

Yavuze ko ibijyanye n’amafaranga u Bwongereza bwari kwishyura muri iyo gahunda, atari zo nshingano zonyine bwari bufite, ahubwo ko hari n’izindi zirimo izikubiye mu ngingo ya 19 y’amasezerano aho bwari gufasha kubona aho kuba impunzi ziri mu Rwanda zibabaye kurusha izindi.

Ati “Muri Werurwe 2025 u Rwanda rwatumiye Komisiyo ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda n’u Bwongereza mu kurangiza ibyerekeye no kubona icumbi ku mpunzi muri icyo gihugu ariko cyananiwe kuzuza neza inshingano zacyo.”

Yeretse Urukiko ko nk’uko ruzabibona, u Bwongereza nta kindi bwavugaga uretse umugambi wabwo wo gusesa amasezerano bityo ko nta zindi nshingano bwashoboye kuzuza bijyanye n’ibyo bwasabwaga.

U Rwanda rugaragaza ko rushaka indishyi nto cyane ingana na 10% by’ingengo y’imari ya UNCHR ku Rwanda nabwo ku mwaka umwe gusa no kuba u Bwongereza bwasaba imbabazi ku kwica nkana amasezerano no kutubahiriza inshingano zabwo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragarije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza mu Buholandi ko u Rwanda rugifite impamvu zo gufasha impunzi n’abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages