00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanyomoje Leta ya RDC yarugeretseho amarorerwa akorerwa Abanye-Congo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 May 2025 saa 06:24
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagerageje kugereka ku Ngabo z’u Rwanda ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aherutse gutangariza ikinyamakuru Deutsche Welle ko u Rwanda ruhohotera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cye (MONUSCO), kandi ko rutera Abanye-Congo amabombe.

Kayikwamba yagize ati “Ese iyo bombe u Rwanda rurashe ku mijyi no ku midugudu yacu iguye, ihitamo Abanyamulenge? Ihitamo Abatutsi? Abahutu se ko u Rwanda rukoresha iyo ntero? Oya. Amabombe yica Abanye-Congo.”

Yakomeje ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kugaragaza ibibangamiye umutekano ariko ntitworoshye ibintu. Ubu u Rwanda ni rwo ruvogera ubusugire bw’ubutaka bwacu, ni rwo rusahura, ni rwo rwica, kandi ni rwo rufata ku ngufu.”

Yolande Makolo yagaragaje ko ubutumwa bwa Kayikwamba bugamije kuyobya abantu, kandi ko Leta ya RDC idakwiye guhisha uburyo yananiwe kurinda Abanye-Congo bibasirwa n’ingabo zayo n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Ntabwo ari Abanyarwanda bari kwica muri Beni, Ituri, Kwamouth, Goma, Minembwe cyangwa Uvira. Ni imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo, VDP Wazalendo, ndetse n’abafatanyabikorwa babo, FARDC/FDLR, bafashwa bakanahabwa amafaranga na Leta ya RDC.”

Makolo yashimangiye ibikubiye muri raporo zitandukanye zirimo izikorwa n’ishami rya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC (OHCHR), zihamya ko imitwe yitwaje intwaro, FARDC na FDLR ari byo bifata ku ngufu abaturage.

Yibukije ko ingabo za RDC zarashe mu bice bituwe n’abaturage imbere mu gihugu birimo Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Harimo igitero cyagabwe mu mujyi wa Gisenyi tariki ya 27 Mutarama 2025, cyishe abaturage 16.

Ati “Ntabwo ari amabombe y’u Rwanda. Igisirikare cya RDC gitera amabombe mu basivili kitarobanura, aharimo mu Rwanda. Ni nde uri kurasa muri Minembwe? Ni FARDC na VDP/Wazalendo biri kwibasira Abanyamulenge, Abanye-Congo yihakana.”

Kuva mu ntangiriro za 2022, abahagarariye u Rwanda na RDC, babifashijwemo n’abo mu bihugu byo mu karere, batangiye ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane, ariko nta musaruro byatanze.

Muri uwo mwaka, hatangiye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ariko na byo byahagaze bidatanze igisubizo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko impamvu ibi biganiro bitatanze umusaro ari uko Leta ya RDC yanze kubahiriza amasezerano yabisinyiyemo, ahubwo igahitamo gukomeza intambara, gukoresha imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abacancuro.

Ati “Leta ya RDC yasinye amasezerano itigeze yubahiriza: Nairobi, Luanda, Addis Abeba… Inshuro zose, ni RDC yaciye intege umuhate w’amahoro, yanga ibiganiro, yubura imirwano, ikoresha imitwe yitwaje intwaro, ikoresha abacancuro umusubizo.”

Kayikwamba yubuye ibirego ku Rwanda mu gihe Amerika iri gufasha ibihugu byombi kugera ku masezerano y’amahoro, biteganyijwe ko ashobora gushyirwaho umukono muri Kamena 2025, i Washington D.C.

Icyakoze, Kayikwamba yagaragarije umunyamakuru ko iby’aya masezerano azabibara abibonye, kuko ngo ashaka kureba niba Amerika n’ibindi bihugu byahuje u Rwanda na RDC nka Qatar n’u Bufaransa bizagira ukuri n’ubunyangamugayo.

Kayikwamba aherutse kugereka ku Rwanda ubwicanyi n'ibindi byaha bikorerwa Abanye-Congo
Yolande Makolo yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC n’ingabo z’iki gihugu, ari byo byica, bikanafata ku ngufu Abanye-Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages