Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, bageze ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi. Mbere yo kurira imodoka, babanje gupimwa umuriro kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Mutoni Claudine w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko yavukiye muri RDC. Yasobanuye ko aho yabaga, FDLR yabahohoteraga, ikabakoresha imirimo ivunanye.
Yagize ati “FDLR yabafataga ku ngufu, abagabo ikajya ibakubita, ikabakoresha ibyo badashoboye. Kuba ngarutse, nkurikije uko bari kutwakira, ndi kubona ari byiza cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko aba Banyarwanda basobanuriwe iterambere ry’imibereho ya bagenzi babo basanzwe mu Rwanda, na bo bagaragaza ko bishimiye gutaha.
Yagize ati “Batanze amashyi, ubona ko bafashwe n’amarangamutima, uhita ubona ko bamenye ibintu batari bazi, kuko bari barahawe andi makuru.”
Yasobanuye ko aba Banyarwanda bari bamaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, bafashe icyemezo cyo kwishyikiriza ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) kugira ngo ribacyure ku bushake.
Meya Mulindwa yatangaje kandi ko byagaragaye ko mu bana u Rwanda rwakiriye hashobora kuba harimo abafite ikibazo cy’imirire mibi, ati “Hari abo turahita tujya gusuzuma, turebe niba badafite ikibazo cy’imirire mibi.”
Yamenyesheje Abanyarwanda basanzwe mu Rwanda ko abakiriwe bagiye kwifatanya na bo kubaka igihugu, bitabire Inteko z’abaturage, umugoroba w’imiryango, umuganda, gahunda y’ubwizigame binyuze mu bimina, abasaba kutabishisha, ati "Ntabwo baje guhungabanya umutekano, ahubwo baje kubafasha kubaka igihugu.
Muri rusange, Abanyarwanda 2500 bari barafashwe bugwate na FDLR ni bo bishyikirije UNHCR. Abasigaye bari mu kigo cyakira impunzi by’agateganyo i Goma mbere yo gutaha mu bindi byiciro.
Bageze mu nkambi y’agateganyo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi ni bwo bageze mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu, aho baraba bacumbikiwe mbere yo kujya gutura mu duce bakomokamo mu Rwanda.
Ubwo bageraga kuri iyi nkambi, babanje gukaraba intoki, bajya kubika ibikoresho byabo bakuye muri RDC nyuma bahabwa amafunguro.
Umuyobozi w’iyi nkambi, Kayiranga Emmanuel, yahaye ikaze aba Banyarwanda, abamenyesha ko bazitabwaho neza mu gihe gito bagiye kumara aha hantu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kayiranga yasobanuye uko inkambi yakira abagiye kuyicumbikamo, ati "Tubanza kubandika, tukabaha aho baryama, tukabaha ibyo kwifashisha by’isuku, ni byo ku ikubitiro tubanza. Byibura uyu munsi turarara tubanditse, bahawe ibikoresho by’isuku, aho baryama, hanyuma ibindi bikazakurikiraho ejo n’indi minsi ikurikira."
Kayiranga yasobanuye ko dosiye ya buri wese igiye gusuzumwa kugira ngo harebwe ibyo buri wese akeneye by’umwihariko, abihabwe. Igihe iki gikorwa kizamara kizashingira ku makuru azakenerwa.
Inkambi y’agateganyo ya Kijote ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 500. Ifite ibikorwaremezo by’ibanze birimo ivuriro rito ryita ku bafite uburwayi bworoheje. Yari imaze ibyumweru bibiri itarimo abantu.
Bazahabwa amafaranga yo kubafasha mu mibereho
Meya Mulindwa yasobanuye ko mu gihe aba Banyarwanda bazaba bari mu nkambi y’agateganyo ya Kijote, bazashakirwa ibyangombwa, hanasesengurwe amakuru y’aho bakomoka kugira ngo bazajye guturayo.
Imirenge n’utugari bakomokamo nibimara kumenyekana, nk’uko Meya Mulindwa yabisobanuye, Minisiteri ifite mu nshingano impunzi (MINEMA), izabaha inkunga izabafasha mu mibereho mu gihe bazaba bavuye mu nkambi.
Yagize ati “Harimo Amadolari 133 abarirwa kuri buri mwana n’Amadolari 148 abarirwa ku muntu mukuru, harimo ndetse n’ibindi bihumbi 40 Frw. Ayo ni yo bajyana, bakinjira noneho muri wa murenge, ubwo inzego z’ibanze ziba zateguwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kandi yasobanuye ko aba Banyarwanda binjiye mu bandi bagenerwabikorwa ba gahunda za Leta zitandukanye, zirimo izo gufasha abatishoboye no kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.
FDLR ni umutwe washinzwe n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR). Uretse kubuza Abanyarwanda baba muri RDC gutaha, yanagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.











































Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!