00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe akuma k’ikoranabuhanga gapima ubuziranenge bw’imihanda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 April 2026 saa 04:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RDTA), bwatangaje ko u Rwanda rwahawe akuma k’ikoranabuhanga gashobora kwifashishwa mu kugenzura ireme n’ubuziranenge bw’imihanda.

Ibi byatangajwe na RTDA mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 17 Mata 2026, ivuga ko katanzwe n’Urwego rushinzwe ubwikorezi n’Urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubwikorezi mu Muhora wa Ruguru (NCTTCA).

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Canoth Manishimwe, yagaragaje ko aka kuma k’ikoranabuhanga kazafasha mu kugenzura ireme ry’imihanda mishya iheruka kubakwa mu gihugu.

‘Roughometer IV’ ni akuma k’ikoranabuhanga gashyirwa ku binyabiziga birimo imodoka, moto, ikamyo n’ibindi noneho kagatanga amakuru y’uko uwo muhanda wubatswe neza cyangwa nabi.

Igihe icyo kinyabiziga kirimo kugenda aka kuma gakusanya amakuru y’uburyo uwo muhanda ukomeyemo kugira ngo bifashe Abenjennyeri bubaka umuhanda kumenya aho bashyira imbaraga.

Umunyabanga Mukuru wa NCTTCA, John Deng Diar Diing, yabwiye The New Times ko mu Rwanda hari hasanzwe hari aka kuma k’ikoranabuhanga gusa kaza kugira ikibazo yemeza ko aka gashya kazagira uruhare mu kubaka imihanda mu gihugu.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda iri kubaka imihanda nubwo aka kuma kari karagize ikibazo gusa kubera uburyo dusanzwe dukorana neza n’u Rwanda twahisemo kongera kugatanga kuko kazagira akamaro gakomeye mu bijyanye no kubaka imihanda yujuje ubuziranenge.”

Yakomeje avuga ko aka kuma k’ikoranabuhanga kazafasha u Rwanda mu kureba niba imihanda yujuje ubuziranenge mpuzamahanga bwuzuye.

Ati “Aka kuma kazajya gashyirwa ku modoka noneho uyitware ahantu runaka gahite kamuha amakuru yerekana niba uwo muhanda wubatse neza cyangwa wubatse nabi. Kazajya gafasha mu gutanga ibipimo mpuzamahanga byo kureba niba umuhanda wujuje ubuziranenge.”

“Ni ukuvuga ngo igihe ibyo bipimo by’umuhanda bizajya biba biri hagati y’umubare wa rimwe na gatatu icyo gihe umuhanda uzajya uba wubatse neza gusa ariko igihe bizajya biba biri hagati ya kane na gatandatu uzajya uwa wubatse nabi ndetse ugomba gusanwa hakiri kare.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko igihe igihugu kidafite aka kuma k’ikoranabuhanga bituma Guverinoma ibura amakuru akenewe mu gushora amafaranga y’ibikoresho byakoreshwa mu kubaka umuhanda.

Ati “Akamaro k’aka kuma k’ikoranabuhanga ni uko gatanga amakuru akenewe akaba afasha Guverinoma kumenya ahakenewe imihanda ikwiriye gusanwa igihe yangiritse naho ubundi igihe kadahari usanga imyanzuro yo kuyisana ishingira ku makuru adafite ibimenyetso bifatika.”

John Deng yagaragaje ko mu isuzuma rikorwa buri mezi atandatu ku bijyanye n’imyubakire y’imihanda rigaragaza ko imihanda ingana na 98% yo mu Rwanda yubatse neza.

Ati “U Rwanda rumaze intambwe ifatika mu bijyanye no kubaka no kuyisana. Imihanda myinshi igera kuri 98% iracyakomeye nk’uko ubugenzuzi bukorwa buri mezi atandatu bubigaragaza.”

U Rwanda rwahawe akuma k’ikoranabuhanga gapima ubuziranenge bw’imihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages