Yabigarutseho mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, asubiza Umunyamakuru Jackie Lumbasi wari ubajije ibijyanye n’ijambo rikomeje gukoreshwa n’abantu batifuriza ineza u Rwanda rya Sportswashing.
Uwo munyamakuru yanditse mu rurimi rw’Icyongereza asaba ko yafashwa gusobanukirwa icyo iryo jambo risobanura n’impamvu rikomeje kwifashishwa n’abatari bake bavuga nabi u Rwanda.
Yagize ati “Ndikubona ‘sportwashing’ ahantu hose. Ni iki ‘sportwashing’ bivuga? Mu rwego rwo kudasiga umuntu inyuma, mbwira mu Kinyarwanda cyangwa mu Giswahili. Ndashaka kwiga.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yahise asubiza uwo munyamakuru, amugaragariza ko abantu bakomeje kwifashisha iryo jambo, ari agatsiko karwanya ibigezweho batifuriza u Rwanda ibyiza.
Ati “Bite Jackie, aba bantu bazanye iri jambo “sportswashing” ni agatsiko karwanya ibigezweho. Barashaka ko inyungu zose z’ubucuruzi bwa siporo ziguma mu bihugu bike bikize byakunze kungukira muri izo nyungu kuva kera. Ariko ubu turi muri 2024. Ibintu byafashe indi ntera. Twagiye?”
I see 'sportwashing' everywhere I look. What on earth is 'sportwashing?'
In the spirit of leaving no one behind please tell me in Kiswahili or Kinyarwanda.
I want to learn.— Jackie Lumbasi (@JackieLumbasi) December 14, 2024
Bite Jackie, hawa watu walileta this term “sportswashing” ni cabal ina swim against the tide. Wanataka benefits zote za business of sports, zibaki the preserve of those few rich countries that have historically reaped the profits. Lakini this is 2024 - ibintu byafashe indi ntera.…
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) December 14, 2024
Ubusanzwe ijambo Sportwashing rikoreshwa mu gusobanura uburyo ibihugu cyangwa imiryango runaka ikoresha ibikorwa bya siporo cyangwa amarushanwa akomeye kugira ngo bihindure isura yabyo ku ruhando mpuzamahanga.
Ibyo bikorwa biba mu gihe bigamije kugabanya cyangwa guhisha amakosa no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, cyangwa ibindi bikorwa bikorwa by’ubugizi bwa nabi buba muri muri icyo gihugu.
Urugero rwiza ni nk’igihe igihugu cyangwa umuryango gifite isura itari nziza ku rwego rw’Isi, kiba cyakira amarushanwa akomeye nk’Imikino y’Igikombe cy’Isi cyangwa Imikino ya Olympics, kugira ngo cyigaragaze neza.
Abakomeje gukoresha iryo jambo baba bashaka kugaragaza ko u Rwanda ruri muri uwo mujyo bitewe n’uko rukomeje kubengukwa n’amahanga ndetse rukakira ibikorwa bikomeye bya Siporo.
Ni imvugo u Rwanda rwamaganira kure, kuko ntaho ihuriye n’ibyo rukora.
Mu 2024 u Rwanda rwakomeje kwakira amarushanwa akomeye arimo irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda, ryitabiriwe n’amakipe 19 ndetse n’Irushanwa rya Tennis “ATP Challenger 50 Tour” ryahuje abakinnyi babigize umwuga baturutse hirya no hino ku Isi.
Hari kandi African Cup muri Tennis, Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, Rwanda Mountain Gorilla Rally, Imikino ya nyuma ya BAL 2024, Ironman 70.3.
Hari kandi Shampiyona Nyafurika ya Gymnastique, Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA) n’andi marushanwa ya Tennis arimo ITF International Juniors /J30&J60, Billie Jean King Cup, Davis Cup na Rwanda Open M25.
Biteganyijwe kandi ko umwaka utaha nabwo u Rwanda ruzakira ibikorwa bitandukanye bya Siporo birimo na shampiyona y’Isi y’umukino wo gusiganwa ku magare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!