Guverinoma y’u Rwanda yatangarije Loni biciye mu kanama kayo gashinzwe umutekano ku Isi uko rubona ibyagezwaho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rukorera i Arusha muri Tanzania. Urwo rukiko rwashinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (ICTR).
Nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza, Olivier Nduhungirehe, umwe mu bahagarariye inyungu z’u Rwanda muri aka kanama, ku wa gatatu w’iki cyumweru yatangaje uko u Rwanda rubona ibyagezweho n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Icya mbere, yavuze ko mu myaka 17 uru rukiko rwaciriye imanza abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera kuri 75 nyamara rwarakoresheje amamiliyari menshi y’amadolari.
Ikindi ni imyanzuro yagiye ifatwa n’uru rukiko aho bamwe mu bakekwagaho cyane ibyaha bya Jenoside bagizwe abere n’urugereko rw’ubujurire, nyamara urugereko rw’ibanze muri uru rukiko rwari rwabahamije ibi byaha.
Yaragize ati “mu 1998 , Kambanda Jean wari Minisitri w’intebe muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi, yahamwe n’ibyaha 6 birimo gutegura Jenoside hamwe n’abayobozi bari muri guverinoma yari ayoboye. Nyamara ICTR, by’umwihariko urugereko rw’ubujurire, hari bamwe yagizemo abere mu mezi ya nyuma, bari muri iyo guverinoma nyamara bari barakatiwe n’urugereko rw’ibanze. Ni cyo cyatumye abaturage bacu, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, badashimishwa ndetse ntibanagirira icyizere ibyakozwe n’uru rukiko.”
Bimwe mu byagezweho na ICTR harimo kohereza abakekwaho ibi byaha kuburanishirizwa mu Rwanda barimo Uwinkundi Jean, mu gihe Bucyibaruta Laurent hamwe na Munyeshyaka Wenceslas umupadiri w’umugatolika boherejwe kuburanishirizwa mu Bufaransa.
Kuri iki kibazo Nduhungirehe yaragize ati “nk’uko twabigaragarije aka kanama muri Kamena 2011 no mu kwezi k’Ukuboza 2012, ukujyanwa kuburanishirizwa mu Bufaransa kwabaye mu 2007 kuribazwaho. Turifuza ko iki kibazo ndetse n’itinda ry’iburanishwa byatangazwa muri raporo itaha, tukabwirwa n’ikizakorwa ku kibazo cy’aba bagabo babiri.”
U Rwanda rwakunze kugaragaza impungenge ku itinda ry’imanza za Munyeshyaka Wenceslas wari Padiri kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) na Bucyibaruta Laurent wayoboraga icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside bamaze imyaka 18 bataraburanishwa n’ubutabera bw’u Bufaransa.
Hejuru ku ifoto: Olivier Nduhungirehe, umwe mu bahagarariye inyungu z’u Rwanda mu nama ishinzwe umutekano ya Loni (VOA)



















TANGA IGITEKEREZO