Iryo murika rizabera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, riteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2026 no ku ya 1 Mata 2026 rizabera ahazwi nka ExCeL London.
Ni igikorwa kigamije gufasha igihugu kugera ku ntego yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi no kugaragara ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gifite ubushobozi mu gutunganya ibiribwa ku isoko mpuzamahanga no gushaka abakiliya b’ibikomoka mu Rwanda.
Bamwe mu bagize itsinda rihagarariye u Rwanda bageze muri icyo gikorwa mu kugaragaza ibyo bavanye mu gihugu ku isoko mpuzamahanga no gushaka abafatanyabikorwa ku buryo byabafasha kwagura amasoko ku rwego mpuzamahanga.
Abahagarariye ibigo bigera kuri 20 baturutse mu Rwanda bazaba bari kumwe kandi bahuzwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB na Ambadasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
IFE ihuriza hamwe ibihumbi by’inzobere mu by’ubuhinzi bw’ibiribwa, ibinyobwa n’ubukerarugendo buri mwaka.
Ku Rwanda, ntabwo ari urubuga rwo kugaragara gusa ahubwo ni igikoresho cy’ingirakamaro kizamura ibyoherezwa hanze, kigafasha kubona ubufatanye bushya ndetse kikerekana ubuziranenge bw’ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Hashingiwe ku kuba u Rwanda rwari rwararyitabiriye umwaka ushize kandi bikagenda neza, igihugu cyongeye kwitabira iri murika gifite icyerekezo kigaragara neza n’intego cyifuza kugeraho.
Intego ni ugukomeza kubyaza umusaruro ubunararibonye cyavanyeyo, kongera uburyo bwo gukusanya amakuru no kumenyekana, no gushyira ibicuruzwa byacyo by’umwihariko nk’ikawa n’icyayi ku ruhembe ku isoko mpuzamahanga, kugira ngo bigere ku baguzi n’abacuruzi bo hirya no hino ku Isi.
Binateganyijwe ko kandi abagore ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bazitabira na gahunda ya SheTrades Rwanda-UK Study Visit yatangiye kuva ku wa 25 kugera ku wa 28 Werurwe 2026.
Ni gahunda yateguwe binyuze muri porogaramu ya SheTrades Commonwealth ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, ITC.
Byitezwe ko imishinga y’abagore 16 bari mu ruhererekane rwo gutunganya ibiribwa n’ikawa bazahurira hamwe basangire ubumenyi.
Abazitabira iyo gahunda bazagira umwanya wo gukora urugendoshuri ku masoko mu mijyi nka Londres na Birmingham, bahure n’abaguzi bo mu Bwongereza banabashe kumenya icyo bisaba ngo binjire ku isoko ry’icyo gihugu.
Ni igikorwa kibaye mu gihe u Burasirazuba bwo Hagati ibintu bitameze neza kubera intambara kandi u Rwanda rwari rufiteyo isoko rikomeye ry’ibikomoka ku buhinzi.
Kuba abahagarariye u Rwanda babona amasoko mashya mu Burayi byafasha mu kuziba icyuho cyashoboraga guterwa n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwo hagati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!