00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri kuvuguta umuti w’ikibazo cy’amashuri yigenga ahenze

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 July 2025 saa 07:29
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko u Rwanda ruri kwiga uko rwaziba icyuho cy’ibigo by’amashuri yigenga adahenze kuko akiri make mu gihugu.

Ni igisubizo yatangiye mu gikorwa Rwanda Convention 2025 cyahurije Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2025.

Minisitiri Nsengimana yari abajijwe niba mu burezi bw’u Rwanda hari icyuho Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kuziba, n’amahirwe ari mu gushora imari mu burezi.

Yagize ati “Ndatekereza ko hari amahirwe menshi cyane iyo bigeze ku gushora imari mu burezi mu Rwanda. Dufite amashuri yigenga ariko ntabwo dufite amashuri yigenga ahendutse ahagije.”

Minisitiri Nsengimana yakomeje ati “Dufite amashuri ya Leta n’afashwa na Leta, tukagira n’amashuri yigenga ahenze cyane, [yishyuza] Amadolari ibihumbi 10, ibihumbi 20 muri kimwe cya kane cy’umwaka ariko hari amahirwe menshi hagati ya byombi, aho ushobora kugira amashuri ahendutse, ukanunguka.”

Yabwiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bateraniye muri iki gikorwa ko u Rwanda ruri gutekereza uko rwareshya abashoramari bo mu burezi bashaka gushinga amashuri yigenga ahendutse.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko hazabaho ubufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bitegurire amahirwe abashaka kubaka amashuri ahendutse.

Ati “Twiteguye kugirana ikiganiro na RDB, dushyireho ikintu kizaba cyiza kuri abo bashoramari. Niba ubishaka, cyangwa uzi abantu babishaka, nyabuna uzababwire aya mahirwe.”

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda rufite intego nyamukuru ebyiri mu rwego rw’uburezi; gufasha buri wese kwiga ndetse no guteza imbere ireme ryabwo.

Abanyarwanda n'inshuti zabo bahuriye i Dallas muri Rwanda Convention 2025
Umushoramari Coach Gael, Captain Ariane Mwiza utwara indege, Dr. Margee Ensign wa Kaminuza ya Amerika muri Bulgaria na Minisitiri Nsengimana bahuriye muri iki kiganiro
Umunyarwandakazi Pauline Makoma ni we wayoboye iki kiganiro
Minisitiri Nsengimana yasobanuye politiki y'uburezi kuri bose n'iterambere ry'ireme ry'uburezi
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko abashinga amashuri yigenga ahendutse na bo bashobora kunguka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages