00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gushyira nkunganire kuri mazutu ya bisi zitwara abagenzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 June 2026 saa 09:53
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb Eng Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko nubwo ikiguzi cya mazutu giherutse kuzamuka icy’urugendo kitazahinduka kubera ko hagiye gushyirwaho nkunganire ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yabigarutseho mu gihe ibiciro bya mazutu byazamutseho amafaranga 722 bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga iva kuri 2205 Frw igera kuri 2927 Frw kuri litiro.

Ubusanzwe iyo mazutu izamutse, usanga bigira impinduka ku kiguzi cy’ingendo za rusange cyane ko imodoka nyinshi zikoreshwa mu gutwara abantu mu Rwanda ari izikoresha mazutu.

Ubwo yari mu kiganiro kuri RadioTV1, Amb Uwihanganye yagaragaje ko abantu batagomba kugira impungenge ko ibiciro by’ingendo byazamuka kubera ikiguzi cya mazutu.

Ati “Imodoka zitwara abantu zizakomeza kunywa ku giciro gisanzwe, harimo nkunganire ya Leta ku buryo iyo bajya kuri za stasiyo bo bagumya kunywa ku giciro cyari gisanzwe cya 2205 Frw. Twakoranye na ba nyiri sitasiyo na ba nyir’ugutwara abantu kugira ngo bikore. Ni sitasiyo zimwe na zimwe. Ikigamijwe ni ukugira ngo bigere ku muturage.”

Yakomeje ati “Igiciro cy’ingendo ntabwo kizazamuka mu gihugu hose, yaba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara kubera ko icyakagombye kuba kikizamura kitigeze kizamuka muri iki gihe.”

Yakomeje asobanura ko n’abacuruzi hari icyo bigomwe muri iki gihe kugira ngo bakoreshe neza ibyo bafite no kubakangurira kugura imodoka zikoresha amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete itumiza mu mahanga, ikanacuruza ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda ya SP, Habimana Claudien, yabwiye IGIHE koko ko gahunda ya nkunganire bayimenyeshejwe nubwo itaratangira gukurikizwa kuko hakiri ibiri kunozwa.

Ati “RURA iri kubikoraho, irimo guhura na bariya bafite amabisi, ntabwo barumvikana uko izaba imeze, ubwo nibamara kumvikana bazatubwira uko bizakorwa. Kugeza ubu dutegereje itangazo ryo muri RURA, ritubwira uko bizakorwa. Ubu bari kwishyura bisanzwe kuko tutarabona amabwiriza y’uburyo bizakorwa. Birimo kwigwa ndumva ejo cyangwa ejobundi bizaba byagiye mu buryo.”

Yagaragaje ko binyuze muri RURA, hari gutegurwa amabwiriza azagenga uburyo nkunganire ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha mazutu izatangwa.

Ubusanzwe ugiye kuri sitasiyo ya lisansi, usanga igiciro cya litiro cyanditse ku buryo byagorana ko mu gihe haje bisi umuntu ahindura imibare, hakurikiraho isanzwe nabwo akongera agahindura.

Habimana yagaragaje ko bishobora gukorwa mu buryo butandukanye aho ibigo bicuruza ibikomoka kuri peteroli bishobora gusabwa kujya biha imodoka mazutu ariko zikishyura ku kiguzi gisanzwe cya 2205 Frw andi akazishyurwa na Leta cyangwa ibigo bitwara abantu akaba ari byo byishyura ikiguzi cyose, bikazasubizwa na Leta nyuma.

Ati “Twebwe biramutse byemejwe, bashobora kutwishyura bakuyemo iyo nkunganire noneho tukajya kuyaka Leta, cyangwa se bo bakwishyura yose, bakazajya gusaba nkunganire nyuma. Birakigwa niba ari bo bazajya bariha icyo giciro bakazajya kwaka nkunganire, cyangwa niba bazajya banywa bakwishyura ivuyemo noneho abacuruza ibikomoka kuri peteroli, bakwishyuza Leta.”

Ku wa 5 Gicurasi ni bwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, aheruka gutangaza ko iyo Leta idashyira nkunganire mu giciro cya mazutu, litiro imwe yari kugera ku 3581 Frw.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze amezi atatu itangiye ni yo yabaye imbarutso y’itumbagira ry’ibiciro by’ibikoka kuri peteroli kuko yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

U Rwanda rugiye gushyira nkunganire kuri mazutu ya bisi zitwara abagenzi
Nkunganire igiye gushyirwaho kuri mazutu y'imodoka zitwara abagenzi izatuma ibiciro by'ingendo bidahinduka
U Rwanda rukomeje kwigomwa amafaranga menshi kubera izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages