Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, babyumvikanyeho ku wa 25 Mata ubwo bari i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kopi y’amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye impande zombi zagiranye, bigizwemo uruhare na Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, igaragaza ko nimara gutungana, impande zombi zizayisuzuma.
Igira Iti “Mu bufatanye no mu bujyanama bwa Guverinoma ya Amerika, abitabiriye [isinywa ry’aya masezerano] bemeye gukorana binyuze mu nzira zisanzweho mu gutegura inyandiko y’umushinga w’Amasezerano y’Amahoro, izasuzumwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 2 Gicurasi.”
Amerika yagaragaje ko hari ingingo z’umushinga w’aya masezerano u Rwanda na RDC bishobora kutemeranyaho, bityo ko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazasubira i Washington D.C kugira ngo ibumvikanishe.
U Rwanda, RDC na Amerika byemeranyije ko inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro igomba kuba iri mu murongo wa gahunda yemejwe n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gufasha aka karere kubona amahoro arambye.
Byemeranyije kandi ko iyi nyandiko izajya mu murongo w’ibiganiro byahurije u Rwanda na RDC i Doha muri Qatar muri Werurwe ndetse n’ibyakomeje guhuriza abahagarariye RDC n’ihuriro AFC/M23 muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Asia.
Amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro aca amarenga ko mu gihe impande zombi zazaba zimaze kumvikana ku ngingo zizaba zigize uyu mushinga w’amasezerano y’amahoro, azahita ashyirwaho umukono.
Mu Ukuboza 2024 byari byateganyijwe ko u Rwanda na RDC byari kugirana amasezerano agamije gufasha akarere kubona amahoro arambye, bigizwemo na Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umuhuza wabyo kuva mu 2022.
Aya masezerano yari gushyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi ndetse na Lourenço ariko icyo gikorwa cyari gihanzwe amaso na benshi cyarasubitswe nyuma y’aho intumwa za RDC zanze kugirana ibiganiro bitaziguye na AFC/M23.
Amerika yafashije u Rwanda gusinya amasezerano agena amahame y’ibanze aganisha ku mahoro arambye nyuma y’aho Leta ya RDC na AFC/M23 bitangarije muri Qatar ko byemeranyije guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeze mu mwuka mwiza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!