Ikigo cy’u Rwanda n’icya Israel bishinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bijyanye n’iterambere, RCI na Mashav, na byo byagiranye amasezerano.
Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi wo muri Israel, Gideon Moshe Sa’ar, i Yerusalemu kuri uyu wa 6 Nyakanga 2026.
Minisitiri Gideon yatangaje ko yishimiye kwakira Nduhungirehe i Jerusalem, umurwa mukuru uhoraho wa Israel, asobanura ko uru ruzinduko rugaragaza ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi.
Ati "Bwana Minisitiri, Israel n’u Rwanda ni ibihugu bito bibiri bifite ahahise hakomeye ariko n’icyizere gikomeye cy’ahazaza. Abaturage bacu twembi bahuye n’amahano akomeye cyane. Abayahudi bakorewe Jenoside, mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yagaragaje ko u Rwanda na Israel byanze ko amateka ashaririye byanyuzemo agena ahazaza habyo, abaturage b’impande zombi bahitamo kongera kwiyubaka; ibyo bikaba byararemye ubucuti bukomeye.
Ati "Ariko ibihugu byacu byanze ko amateka byanyuzemo agena ahazaza habyo. Ahubwo twahisemo kongera kwiyubaka. Ibyo twanyuzemo duhuje byaremye ubucuti bwihariye hagati y’ibihugu byacu. Nshimishijwe n’uko turi guhanahana ubumenyi mu rwego rw’uburezi."
Minisitiri Sa’ar yavuze ko u Rwanda na Israel bifite ubuso buto, ariko ko ishusho yabyo itagaragarira aho, ahubwo ko bizwiho umuhate n’ubudaheranwa byaranze abaturage babyo.
Ati "Bwana Minisitiri, Israel n’u Rwanda bigaragaza ko igihugu kidapimirwa ku buso bwacyo, ahubwo ni umuhate n’ubudaheranwa by’abantu bacyo. Ibihugu byacu byavuye mu bibazo bikomeye, bigera ku bihebuje. U Rwanda rwahindutse kimwe mu bihugu bya Afurika bifite iterambere ryihuta, ryibanda ku ihangwa ry’ibishya n’iterambere."
Kuri Israel, Minisitiri Sa’ar yagaragaje ko ibibazo by’umutekano cyahuye na byo igihe kirekire bitakibujije kuba igicumbi mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, siyansi n’ishoramari.
Ati “Twumva ko umutungo ukomeye w’igihugu ari abaturage bacyo. Turebye mu masezerano twagiranye uyu munsi, tubona ko ubufatanye bwacu buri kuzana itandukaniro rya nyaryo.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Israel urenze uwa dipolomasi, kuko abaturage b’impande zombi bahujwe n’amateka banyuzemo, ubudaheranwa bwabaranze n’umuhate wo guteza imbere ibihugu byabo.
Ati “U Rwanda na Israel bifitanye umubano ukomeye urenze uwa dipolomasi kandi ibihugu byombi byaranzwe n’amateka akomeye, ariko ikidusobanura ni ubudaheranwa bw’abantu bacu n’umuhate wo guhindura ibikomeye iterambere, kuva mu bihe bya Jenoside tujya mu iterambere ry’ubukungu, ubudaheranwa, guhanga ibishya, tukandika amateka mashya y’abaturage bacu.”
Yasobanuye ko amasezerano yasinywe n’ibigo bishinzwe ubufatanye mpuzamahanga bishamikiye kuri za Minisiteri z’ububanyi n’amahanga azafasha ibihugu byombi gusangira ubunararibonye mu kwishakamo ibisubizo; ay’uburezi abifashe gukomeza uru rwego, guhanahana ubumenyi, guhugurana no kubaka ubushobozi.
Ati "Ibiganiro by’uyu munsi n’amasezerano bigaragaza imbaraga ziri mu bufatanye bwacu n’intego duhuje yo gukomeza ubufatanye hagamijwe inyungu z’impande zombi. Mfite icyizere ko uru ruzinduko ruzongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Israel."
Minisitiri Nduhungirehe n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje basuye Umujyi wa Yerusalemu, urukuta rwa Kotel n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rwa Yav Vashen.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!