00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu u Bufaransa bushaka kwisunga ku kibazo cy’abimukira muri Mayotte

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 August 2026 saa 08:00
Yasuwe :

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu birindwi byo muri Afurika u Bufaransa bushaka gushyiriraho uburyo bushya bwo gutanga inkunga z’iterambere, aho izajya ijyana n’imbaraga bigaragaza mu gukumira abimukira bajya ku kirwa cya Mayotte mu buryo butemewe.

Tariki ya 26 Kanama 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mayotte, yavuze ko igihugu cye gishaka gushyiraho uburyo bwiswe ‘bonus-malus’, aho inkunga z’iterambere zizajya zihuzwa n’uburyo ibihugu bikemuramo ibibazo by’abimukira.

Ibihugu birebwa n’iyi gahunda nk’uko Lecornu yabisobanuye ni u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibirwa bya Comores, Somalia na Kenya.

Lecornu yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa gutegura uburyo iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu 2026, ndetse igashyirwamo imbaraga mu 2027.

Yavuze ko igitekerezo ari ugushyiraho uburyo bwo guhemba ibihugu bigaragaza ubushake mu gukemura ibibazo bijyanye n’abimukira, birwanya amatsinda y’abacuruza abantu no kwakira abari ku kirwa cya Mayotte.

Ati “Ni ibisanzwe ko igihugu kigira byinshi gihabwa iyo kigira uruhare mu kuzuza ibyo dutegereje ku bijyanye n’abimukira.”

Gusa, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yasobanuye ko inkunga z’ubutabazi zitazahagarikirwa ibihugu biturukamo abimukira, ahubwo ko izareba cyane cyane inkunga z’iterambere.

Matthieu Paris wo mu muryango CCFD-Terre Solidaire yavuze ko inkunga z’iterambere zigomba kuba igikoresho cy’ubufatanye, atari uburyo bwo gushyira igitutu ku bindi bihugu.

Mayotte ni ikirwa kiri mu Nyanja y’Abahinde kiyoborwa n’u Bufaransa. Kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ikibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa, cyane cyane abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa, Sebastien Lecornu, yavuze ko igihugu kizashyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy'abimukira kizahabwa inkunga nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages