Kenya iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’u Rwanda ndetse na Tanzania, nkuko byatangajwe mu bushakashatsi bwiswe ‘Digital Intelligence Index’.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Mastercard ku bufatanye n’icya Fletcher School muri kaminuza ya Tufts, byashyize ibi bihugu mu cyiciro cy’ibiri ku muvuduko wo hejuru mu gukoresha ikoranabuhanga mu rugendo rugana ku iterambere.
U Rwanda na Kenya biri mu bihugu byakuruye abashoramari kubera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, iterambere ry’ibikorwa remezo bijyanye n’ikoranabuhanga n’urubyiruko rushishikariye gukoresha ikoranabuhanga ku kigero cyo hejuru.
Mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Uganda, Namibia na Ethiopia byashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu bigomba gukanguka mu gushyiraho ibikorwa remezo byoroshya ikoranabuhanga nubwo bwose muri ibi bihugu harimo urubyiruko rufite ubushake bwo gukoresha ikoranabuhanga, kubera ko benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bishyura bakoresheje telefoni.
Ku Mugabane wa Afurika, Digital Intelligence Index, yashyize Afurika y’Epfo ku mwanya wa mbere mu bihugu byateye imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubukungu, mu gihe Nigeria yo yashyizwe mu cyiciro cy’igihugu kizaba gifite abakoresha cyane ikoranabuhanga mu by’ubukungu mu bihe biri mbere kubera umubare munini w’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga no kwishyura bakoresheje telefoni.
Ugendeye kuri ubu bushakashatsi, ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byarazamutse cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myaka 20 ishize, aho kugeza ubu abakoresha ‘mobile money’ biyongereye ku kigero kiri hejuru, kuko bibiri bya gatatu by’abatuye Isi bakoresheje ubu buryo mu 2019 ari abo muri ibi bihugu bakaba bagera kuri miliyari 3,7.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!