Ni ku bw’izo mpamvu usanga mu mpeshyi umubare w’abakoresha ibibuga by’indenge berekeza mu biruhuko wiyongera cyane.
Mu gihugu cy’u Bwongereza, ubwiyongere ku mubare w’abakoresha ibibuga by’indenge butangiye guteza ibibazo kubera imirongo miremire idashira.
Iyi mirongo iri gutuma abagenzi biga imitwe yo kuyitambuka manze bakiyoberanya nk’abafite ubumuga kugira ngo bafashwe kuva ku bibuga by’indege hakiri kare.
Aho biri kugaragara ni ku Kibuga cy’Indege cya Birmingham, aho Umuyobozi Mukuru wacyo yabwiye Daily Mail ko umubare w’abari gusaba ubufasha bwo guhabwa amagare yagenewe abamugaye wiyongereyeho 20%.
Izamuka ry’uyu mubare rishingiye ku bantu barimo bariyoberanya kugira ngo badatinda ku mirongo. Ibi byatumye ubuyobozi bw’iki kibuga bwongera umubare w’ayo magare ndetse n’umubare w’abakozi bo gusunika abakoresha ayo magare.
Ubusanzwe abamugaye barindwa kumara igihe kinini ku mirongo bakanyuzwa mu nzira zihuta bakanakaturirwa ku giciro cy’ubwikorezi bw’imizigo yabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!