00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwanenze imyitwarire ya Amerika ku bihugu bikomeye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 March 2024 saa 05:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yanenze imyitwarire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bindi bihugu bikomeye ku Isi bifatwa nk’ibikeba.

Uyu muyobozi kuri uyu wa 7 Werurwe 2024 yatangaje ko ubusanzwe ibihugu bikomeye biba bigomba kubahana, bikabana mu mahoro, bigakorana mu buryo bubyarira inyungu buri ruhande, ariko ngo Amerika yo ntishaka kugendera kuri aya mahame.

Minisitiri Wang yasobanuye ko abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Joe Biden na Xi Jinping, bemeranyije guhosha umwuka mubi uri hagati yabyo mu rwego rw’ubucuruzi, ariko ko Amerika yanze kubahiriza ibyo yemeye gukora.

Yavuze kandi ko Amerika ikomeje kuvugurura uburyo bwo gukandamiza u Bushinwa, igafatira abashoramari b’Abashinwa ibihano mu buryo ahamya ko budakwiye.

Ati “Amerika ivuga ikintu, igakora igitandukanye na cyo. Ukwizerwa kw’iki gihugu gikomeye kuri hehe? Niba ihangayika buri uko yumvise ijambo ‘u Bushinwa’, icyizere ifite ni ikihe nk’igihugu gikomeye?”

Minisitiri Wang yatangaje ko icyo Amerika ishaka ari ukugenzura inzira y’ibifite agaciro, ibindi bihugu bigasigara inyuma mu rwego rw’ubukungu.

Yamenyesheje abanyamakuru ko atari uku ibihugu bikwiye guhatana, kuko igikenewe ari uko habaho gukorana neza kugira ngo ahazaza h’Isi hazabe heza.

Yagize ati “Imbogamizi Amerika ihura na zo ziyiturukamo, ntabwo ziva mu Bushinwa. Niba Amerika irajwe ishinga no gukandamiza u Bushinwa, bizayangiza ubwayo.”

U Bushinwa buvuga ko Amerika itubahiriza amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages