Ni nyuma y’aho Amerika na yo yari iherutse gufunga Ibiro Bikuru by’u Bushinwa byabarizwaga mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa rivuga ko gufunga ibiro bya Chengdu “ari igisubizo gikwiriye kandi cya ngombwa ku bikorwa bidasobanutse bikorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Ntihatangajwe neza igihe abakozi 200 bakoraga mu Biro bya Amerika by’i Chengdu bagomba guhagarikira imirimo yabo gusa mu itangazo yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hu Xijin, Umuyobozi w’Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa, Global Times, yavuze ko bitazarenza amasaha 72, ati “bisobanuye ko Ibiro bya Amerika by’i Chengdu bizaba byafunze guhera mu gitondo cyo ku wa Mbere”.
Kutumvikana hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku Isi byafashe indi ntera nyuma y’ibihano by’ubukungu Perezida Donald Trump wa Amerika yafatiye u Bushinwa. Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo Amerika yashinjaga u Bushinwa guhonyora uburenganzira bw’abatuye muri Hong Kong nyuma y’itorwa ry’itegeko rizagenga icyo gihugu ritavuzweho rumwe.
Amerika kandi yashinje u Bushinwa kuba nyirabayazana w’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi na Amerika by’umwihariko, ibirego u Bushinwa bwateye utwatsi, bukavuga ko ‘ari ikimwaro cy’uburyo Amerika yananiwe guhashya iki cyorezo’.
Usibye kongera imisoro ku bicuruzwa, u Bushinwa bwohereza muri Amerika, iki gihugu cyanatangiye icyo abahanga bise ‘intambara y’ubutita yeruye’ nyuma y’aho abayobozi bacyo batangiye ingendo hirya no hino zigamije kuganira n’ibindi bihugu ku buryo bwiza bwo guhangana n’u Bushinwa.
Uruheruka muri izo ngendo ni urwo Mike Pompeo, Umunyamabanga Mukuru wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, aherutse kugirira mu Bwongereza muri iki Cyumweru.
Amakuru avuga ko Ibiro by’i Chengdu byifashishwaga mu kwegeranya amakuru aturuka mu bice bya Tibet na Xinjiang, uduce dufite amateka yo kwigomeka kuri Leta y’u Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!