00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twinjire mu masezerano y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington DC (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 April 2025 saa 09:49
Yasuwe :

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Ni amasezerano ibi bihugu bitatu bigaragaza ko agiye kuba intangiriro yo gukemura impamvu muzi z’umutekano muke, agire uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere, binyuze mu mishinga itandukanye ihuriweho.

Mu kiganiro Tubijye Imuzi cya IGIHE, Umusesenguzi mu bya Politiki, Tite Gatabazi, yagaragaje ko ubwo bwumvikane nibushyirwa mu bikorwa nta guca ku ruhande buzatanga ibisubizo by’ibibazo ku buryo burambye.

Yerekanye kandi ko ibizakorwa byose, bigomba gukoranwa ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo amasezerano azakorwa atazagira ikibazo asiga kitabonewe umuti.

Yashimangiye ko kuba ubwo bwumvikane bwashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizabwongerera uburemere ku buryo impande zombi zizaharanira ko bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Amasezerano y'amahame azagenderwaho mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC yitezweho igisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .