Ni amasezerano ibi bihugu bitatu bigaragaza ko agiye kuba intangiriro yo gukemura impamvu muzi z’umutekano muke, agire uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere, binyuze mu mishinga itandukanye ihuriweho.
Mu kiganiro Tubijye Imuzi cya IGIHE, Umusesenguzi mu bya Politiki, Tite Gatabazi, yagaragaje ko ubwo bwumvikane nibushyirwa mu bikorwa nta guca ku ruhande buzatanga ibisubizo by’ibibazo ku buryo burambye.
Yerekanye kandi ko ibizakorwa byose, bigomba gukoranwa ubushishozi n’ubwitonzi kugira ngo amasezerano azakorwa atazagira ikibazo asiga kitabonewe umuti.
Yashimangiye ko kuba ubwo bwumvikane bwashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizabwongerera uburemere ku buryo impande zombi zizaharanira ko bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!