00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikaze muri Kigali yo mu 2050, Umurwa w’isezerano (Amafoto)

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 November 2025 saa 07:52
Yasuwe :

Icyo gihe amikoro y’umunyarwanda azaba yarazamutse ku buryo bufatika abarirwa 12476$, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 18 Frw, ubushomeri bubarirwa ku ntoki kuko buzaba buri kuri 0,05% buvuye kuri 7% mu 2035, nta rugo ruzaba rudafite amazi n’amashanyarazi kandi buri wese afite icyizere ko kubaho nibura kugeza ku myaka 73.

Ni rwo Rwanda buri wese yifuza ndetse arota kuzabamo, hahirwa cyane abakiri bato bateganyirijwe ibyo byiza.

Abazaba batuye mu Mujyi wa Kigali, bo ibintu bizaba byarahindutse kurushaho. Ni Umujyi witezweho iterambere rihambaye mu myaka iri imbere, rizashingira ku gishushanyo mbonera kijyanye n’icyo cyerekezo.

Hateganyijwe imishinga myinshi izibanda ku guteza imbere ibikorwaremezo, ubukungu n’imibereho y’abaturage nk’abagenerwabikorwa ba mbere.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka, ryagaragaje ko mu 2022 Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abantu miliyoni 1,7, kandi byitezwe ko umubare uzakomeza kwiyongera, bakagera kuri miliyoni 3,8 mu 2050.

Mu byatekerejweho harimo gukemura ikibazo cy’amacumbi make, binyuze mu kubaka imidugudu y’icyitegerezo izatuma abanyamujyi boroherwa n’ubuzima.

Iki gishushanyo mbonera kigaragaza ko Umujyi wa Kigali uzaba igicumbi cy’ishoramari mu karere no ku rwego mpuzamahanga, kandi kugira ngo ibi bigerweho, hari ibice by’ingenzi bizibandwaho nko mu mujyi rwagati i Nyarugenge, icyanya cya siporo n’imyidagaduro cya Remera, santere ya Kimironko na Gahanga.

Nyarugenge yo mu myaka 25 iri imbere

Buri mujyi uba ufite izingiro, ni yo mpamvu uzumva umuntu uva i Nyamirambo, Remera cyangwa Gahanga akubwira ngo agiye mu mujyi. Niba utuye mu ntara, ntibizagutungure kuko aba avuga ibyo azi. Bisobanuye ko azaba agiye mu mujyi rwagati i Nyarugenge, iwabo w’amagorofa maremare nka KCT, M-Peace Plaza, Grand Pension Plaza n’izindi.

Iki gice kizwi mu Cyongereza nka CBD (Central Business District), uretse kuba kinyuramo ibinyabiziga, kinafite umwanya wahariwe abanyamaguru gusa (car free zone) ubafasha kuryoherwa n’ubwiza bw’umujyi mu bwisanzure; baba batembera, bidagadura cyangwa se basaba serivisi zitandukanye.

Igishushanyo mbonera cya 2050 kigaragaza ko ahantu hahuza abantu benshi mu bwisanzure hazongerwa kandi ko hitezweho kuba umusemburo w’iterambere ry’ibikorwa bihakikije, hanabungabugwa ibidukikije.

Kubera umubare w’abaturage wiyongera umwaka ku wundi, ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu nka gare bizavugururwa ku buryo bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira ababigana.

Iki gishushanyo mbonera kigaragaza ko rond-point yo mu mujyi rwagati na Muhima bizahindurwa ahantu hihariye harangwa n’ubusitani, inzira z’abanyamaguru, ku buryo hatazaba hanyura ibinyabiziga gusa.

Biteganyijwe ko rond-point izashyirwamo aho imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zihagarara by’akanya gato, kugira ngo abantu bajye boroherwa no kwinjira mu mujyi rwagati.

Kuri Sainte-Famille (munsi ya rond-point) hateganyirijwe kubakwa inzu y’ubugeni izajya ikorerwamo ibijyanye n’umuco, hanavugururwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwaho, ruri imbere ya Kiliziya.

Hazubakwa inzira y’abanyamaguru ihuza umujyi na Muhima kugera hepfo ku gishanga, izaba ikikijwe n’ubusitani, inzu z’ubucuruzi, isoko n’ahamurikirwa ibikorwa by’umuco.

Byateganyijwe ko igice cy’ubucuruzi cyo mu mujyi, Quartier Matheus, kizavugururwa hagamijwe kongeramo ibikorwa by’imyidagaduro, inzira z’abanyamaguru, hanatuganywe aho imodoka zihagarara by’akanya gato.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko kuvugurura iki gice bigamije guhuza ubucuruzi n’umuco kuko hazabungabungwa ishusho kimaranye imyaka myinshi.

Ubu ‘Imbuga City Walk’ ni yo nzira rukumbi yahariwe abanyamaguru gusa muri iki gice. Byateganyijwe ko izahuzwa n’izindi nzira nshya zizatunganywa mu bindi byerekezo bitatu byo mu mujyi rwagati.

Igice cyahariwe umuco mu mujyi rwagati kizahuza izi nzira z’abanyamaguru zose. Uzaba akivuyemo, azaba ashobora gukomereza mu nzira ijya mu bice bikikije igishanga cyo munsi ya Muhima, gare Downtown na Nyabugogo.

Mu mushinga w’igice cyahariwe umuco, hari gahunda yo kuvugurura mu mujyi rwagati mu gihe hasigasirwa amateka yaho. Hatanzwe igitekerezo cyo kuvanga inyubako za kera n’inshya no gutunganya ahantu abantu bashobora gutemberera, bagasabana, bakaruhuka, bakanahaha.

Ku nzira zitandukanya inyubako, hazaterwa ibiti kugira ngo hajye hatanga umwuka mwiza kandi habe heza binyura amaso.

Umusigiti wa ’Madina’ uri mu mujyi rwagati, inyuma y’inyubako zirimo M-Plaza, ni umwe mu birango bikomeye by’umuco w’abayoboke b’idini rya Isilamu. Biteganyijwe ko imbere yawo hazubakwa inyubako izajya mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’umuco.

Igice cyo mu mujyi rwagati, Muhima, Kiyovu n'ahandi hahana imbibi ni uku giteye ku gishushanyo mbonera

Nyabugogo izahorana ijambo

Gare ya Nyabugogo ni yo ikoreshwa cyane mu gihugu kuko ihuza abaturuka mu ntara zose no mu yindi mijyi ikomeye mu karere nka Kampala muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Dar es Salaam muri Tanzania na Bujumbura mu Burundi iyo umubano umeze neza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko bimwe mu bibangamira imitangire ya serivisi muri Gare ya Nyabugogo birimo kuba iri ku buso buto ku buryo ihoramo umubyigano w’imodoka n’abagenzi.

Igishushanyo mbonera giteganya ko Gare ya Nyabugogo izavugururwa, ishyirwe ku rwego mpuzamahanga ku buryo izakira abagenzi bakanyurwa nk’uko bigenda iyo bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Muri gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Kigali no kuwuteza imbere mu buryo burambye, Nyabugogo na Muhima hazahabwa isura nshya binyuze mu mishinga minini igamije guteza imbere imiturire, ubwikorezi, ibidukikije n’imyidagaduro.

Uretse kuvugurura igishanga cya Nyabugogo, mu Kagari ka Tetero na Kabeza duherereye mu Murenge wa Muhima hateganyijwe kubakwa inzu zigenewe abaturage baho, mu rwego rwo kubafasha kubona amacumbi agezweho kandi ahendutse.

Igishanga cya Nyabugogo kizaba urubuga rukomatanyije, rurimo gare nshya igezweho, ubusitani, inzira z’abanyamaguru n’ahagenewe kunyura ibinyabiziga. Uyu mushinga uzajyana n’ibikorwa byo kurengera igishanga no kugihindura pariki ibereye umujyi.

Mu gice cya Nyabugogo kandi hazubakwa ’Mpazi Park’ izaba irimo inyubako ifite igice cyo kwidagaduriramo hejuru, hatunganywe agace ko kuruhukiramo kazaba gafite ibibuga by’imikino n’ubusitani buzaba burimo ibiti n’ibimera byihariye. Aha hazahuzwa n’inzira z’abanyamaguru n’imihanda.

Iruhande rw’umugezi wa Mpazi hazubakwa inzira y’abanyamaguru izahuza parikingi ikoreshwa by’akanya gato n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’amajyepfo y’Akagari ka Akabahizi muri Muhima. Ibizakorwa byose bizaba bikikije n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Biteganyijwe ko inzira y’abanyamaguru y’iruhande rwa Mpazi izarangirira ahazubakwa igorofa rizakorerwamo ubucuruzi buto, ritangirwemo n’izindi serivisi rusange zikenerwa n’abaturage.

Gare ya Nyabugogo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abayigana kandi izubakwa mu buryo bugezweho

Remera ya siporo n’imyidagaduro na Kimironko

Remera izwiho ibikorwaremezo bya siporo n’imyidagaduro nka Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40, B.K Arena, Petit Stade, Zaria Court, Irimbi ry’Intwari z’igihugu, Kiliziya ya Regina Pacis n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’ubuvuzi; ahahoze hitwa KIE.

Mu rwego rwo guhuza iterambere rirambye n’umuco, igice giherereyemo Stade Amahoro kizajyanishwa n’igihe, gihurize Abanyarwanda n’abashyitsi mu bikorwa bitandukanye birimo ibitaramo n’amaserukiramuco. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi na bo bazaba batera imbere kuko abo bazaba abakiriya babo.

Mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu gice cya Gisimenti, biteganyijwe ko hazubakwa igorofa rirerire rizaba rifite umwanya wo guparikamo imodoka zigera kuri 300. Ibi bizorohereza urujya n’uruza rw’abahaha, abahatuye n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziparika ku muhanda by’akanya gato.

Byateganyijwe ko igice cyo hasi cy’iri gorofa kizashyirwamo amaduka n’indi myanya izaharirwa ubucuruzi kugira ngo abayigana batazagira serivisi z’ingenzi babura.

Igice giherereyemo inyubako ya UNAIR kizavugururwa, hubakwe inyubako nshya y’ubucuruzi na hoteli. Hari umwanya waho uzaharirwa parikingi y’imodoka.

Zimwe mu nyubako zimaze igihe zikikije Stade Amahoro zizahindurwa igice cyahariwe umuco, kuko hazaba harimo isomero, inzu ndangamurage n’inzu iberamo ibikorwa bitandukanye birimo inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Hirya ya Remera, hari isoko rya Kimironko riri mu masoko akuze mu mujyi wa Kigali. Ubushobozi bwaryo ntibuhura n’umubare w’abarigana n’iterambere igihugu kigezeho, ni yo mpamvu hari gahunda yo kuvugurura santere ya Kimironko yose.

Kuvugurura isoko rya Kimironko bizahuzwa no kuvugurura gare yaho mu rwego rwo koroshya serivisi yo gutwara abantu, no kugira ngo abaturage n’abashyitsi bajye boroherwa no kugera muri iyi santere.

Mu kuvugurura isoko rya Kimironko, hazabungabungwa uburyo bw’imihahire cyangwa imicururize gakondo ariko hanashyirweho igice cy’ubucuruzi bugezweho. Byose bizajyana no kuvugurura ibikorwa bihakikije, byose bihuriye muri iyi santere.

Remera yamaze gufata isura nshya kuko Stade Amahoro, BK Arena na Petit Stade byaruzuye

Gahanga yo mu 2050

Santere ya Gahanga iherereye mu Karere ka Kicukiro ni amarembo ahuza Kigali n’umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, ariko ni na yo iherereyemo ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko Gahanga izaba icyanya cy’ubucuruzi no guhanga udushya, kizakurura ishoramari ry’imbere mu gihugu no mu mahanga. Ibizakorwa bizajyanishwa n’urwego ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba kiriho kugira ngo abazajya bagikoresha batazagira icyuho cya serivisi.

Gahanga izaba icyanya cy’iterambere rishingiye ku muco, kuko izajya iberamo ibitaramo by’abahanzi, amaserukiramuco, kandi izubakwamo inzu ndangamurage, igire n’igice cyahariwe imiturire.

Santere ya Gahanga izaba igice gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi, imyidagaduro, kandi hazibandwa ku kubungabunga ibidukikije.

Hazatunganywa igice kiri ku buso bwa hegitari 4,6 kizaharirwa ibigo by’ikoranabuhanga, aho abaturage bazajya bahurira, bahavome ibitekerezo bishya bishingiye ku ikoranabuhanga.

Inyubako zizahubakwa zizaba zikikijwe n’ibiti kandi zizubakwa mu buryo burengera ibidukikije. Hazaba hari inzira y’abanyamaguru ihuza iki gice n’igishanga cya Gahanga.

Igice kizaharirwa ubucuruzi ni cyo kizaba izingiro rya Gahanga. Biteganyijwe ko kizaba cyiganjemo inyubako zikorerwamo ubucuruzi, zikanatangirwamo serivisi zitandukanye cyane ko zizaba zirimo n’ibiro.

Muri santere hagati, hafi y’imbuga ya Gahanga, hazaba harimo parikingi z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zikoreshwa by’akanya gato.

Imbuga ya Gahanga izaba ikikijwe n’amaduka, resitora n’inzu zikorerwamo ubucuruzi bwagutse. Izaba igizwe n’ibice birimo igitangirwamo amakuru, cafes, inzu y’ubugeni n’igice cy’ubusitani. Kizaba cyitegeye ubusitani n’ahazaharirwa imyidagaduro.

Biteganyijwe ko i Gahanga hazatuganywa igice kizaharirwa imyidagaduro kizaba kigizwe n’umwanya ufunguye w’imyidagaduro, inzu ziberamo ibikorwa byayo, inzu ndangamurage, resitora, amaguriro na hoteli.

Hazubakwa inzira y’abanyamaguru ihuza igishanga cya Gahanga, inzu ndangamurage yaho, inzu y’ubugeni n’igice kizaharirwa imyidagaduro, kugira ngo abidagaduro bajye bafata umwanya wo kujya kureba urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu ntera ngufi uvuye i Gahanga, hari igice cyahariwe imurikabikorwa n’imurikagurisha mpuzamahanga cya Gikondo. Biteganyijwe ko na ho hazavugururwa, hubakwe inyubako yakira inama mpuzamahanga n’ahantu hagezweho ho kwakirira amamurikabikorwa.

Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko igice cya Gikondo kiberamo imurikabikorwa kiri mu mwanya mwiza cyane, cyane cyane mu bijyanye no gutwara ibintu n’abantu, bityo mu 2050 cyitezweho kuzaba imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bwa Kigali, kandi kugira ngo bishoke bizasaba ko gihabwa ibyangombwa byose bijyanye n’igihe.

Hateganyijwe umushinga wo gutunganya iki gice ku buryo kizajya gihuza ibikorwa bitandukanye, ubwikorezi, imiturire no kubungabunga ibidukikije.

I Gikondo hazubakwa inyubako ngari kandi igezweho izajya yakira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye. Hazaba hari hoteli n’icyanya cyahariwe ibikorwa by’ubucuruzi, kandi hazabungabungwa ibidukikije.

Hazubakwa inyubako zizajya ziberamo amamurikabikorwa n’amamurikagurisha, ibikorwa bishingiye ku muco n’ibitaramo. Hazaba hari igorofa ririmo parikingi y’imodoka z’abashyitsi.

Iruhande rw’ahabera imurikabikorwa n’imurikagurisha hazaba hari pariki iteyemo ibiti bya kinyarwanda. Izajya isurwa n’abayituriye n’abajya muri expo, batemberemo, baruhuke.

Hazubakwa inzira y’abanyamaguru iva ku nyubako iberamo inama mpuzamahanga, ikomereze mu gishanga; ahazaba hari ubusitani bwiza butatse indabo, aho kwicara, aho gukorera siporo nko kwiruka no gutwara igare.

Icyanya cyahariwe imurikabikorwa n’imurikagurisha kizaba gikikijwe n’ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi zitandukanye zirimo amahoteli. Nta cyuho cya serivisi z’ingenzi kizahaba.

Umujyi wa Kigali wo mu 2050 uzaba uteye amabengeza
Igishushanyo Mbonera giteganya ko mu 2050 agace gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi muri Kigali kagizwe na Muhima, Nyarugenge na Kimicanga ari uku kazaba gateye. Hazashyirwa ibikorwaremezo bifasha mu bucuruzi aho amavugurura azahera Kimicanga (agace kabanza ku ruhande rw’ibumoso ku ifoto) kugeza Nyabugogo (ahari inzu zisa ku murongo ugaragara iburyo ku ifoto)
Imiturirwa iteye muri ubu buryo niyo iteganyijwe muri Kigali ngo izafashe mu bucuruzi
Ubucuruzi, ibikorwa by'ikoranabuhanga, imiturire no kubungabunga ibidukikije byose bizahurizwa i Gahanga
Igishanga cya Gahanga kizatunganywa, kibe ahantu ho gutemberera no kuruhukira
Muri santere ya Gahanga hazubakwa isomero rigezweho n'inzu y'ubugeni
I Gikondo mu cyanya cyahariwe imurikagurisha n'imurikabikorwa ni uku hazaba hateye
I Nyarugenge ni uku hazaba hameze, ibikorwaremezo bigezweho ni byo bizaba biharangwa
Ishusho ya Rond-Point yo mu mujyi rwagati n'ibice biyikikije
Igishanga cya Nyabugogo cyatangiye gutunganywa, kizaba ahantu nyaburanga ho gusura
Iki gishushanyo kigaragaza igice cya Muhima n'igishanga cya Nyabugogo
Igice cyo mu mujyi rwagati, Muhima, Kiyovu n'ahandi hahana imbibi ni uku giteye ku gishushanyo mbonera
Santere ya Muhima izaba irimo inyubako z'ubucuruzi n'igice cyahariwe umuco
Ubusitani bwa Nyabugogo buzaba ahantu heza ho kuruhukira
Ishusho ya Gisimenti mu 2050
Santere ya Kimironko izubakwamo isoko na gare bigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages