Ibi yabitangaje ku wa 18 Nzeri 2026, mu muhango wo kumurika igitabo cya ‘The Comeback’ cyanditswe na Umuhoza Barbara.
Nkundabarashi yagaragaje ko benshi mu bantu basezerana baba badasobanukiwe neza amategeko y’abashakanye arimo n’ajyanye n’uburyo bwo gucunga imitungo yabo ari yo mpamvu basiragizwa na gatanya.
Avuga ko byaba byiza abantu bayasobanukiwe kuko byabafasha no kubaka neza umuryango.
Ati “Nk’abavoka ntabwo dushaka kwishimira amafaranga y’abatandukana kuko barayaduha pe! Hari n’abategereza ko mutandukana hanyuma bakazafata ijanisha (percentage) ku byo mwagabanye, kandi ni ibintu biteganyijwe n’amategeko. Ariko byaba byiza iyo miryango ikomeye igakora ubucuruzi akaba ari bwo dushakiramo amafaranga kurenza kuyashakira mu miryango iri gutandukana.”
Yakomeje asobanura ko nk’Urugaga rw’Abavoka bagiye kujya bakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’izindi nzego zose bireba, kugira ngo bajye bahugura abantu bose biyandikishije gusezerana ku byo amategeko ategenya ku muryango n’amasezerano agenga gucunga imitungo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2025 mu Rwanda hasezeranye imiryango irenga ibihumbi 50 muri yo 97% yasezeranye ivangamutungo risesuye.
Nkundabarashi agaragaza ko bibaye ari ibishoboka ubusanzwe amafaranga ya gatanya yakavuyeho ariko hagashyirwa imbaraga mu kubaka umuryango amafaranga agashakirwa ahandi.
Ati “Iyo urebye n’Itegeko Nshinga ryacu mu ngingo ya 18, rigaragaza ko umuryango ari ryo shingiro y’imbaga y’Abanyarwanda. Ntabwo ari ibintu byinshi byanditse mu Itegeko Nshinga buriya. Ariko kuba igihugu cyaranditse ko umuryango ari wo shyingiro y’imbaga y’Abanyarwanda ni ikintu dukwiye gusigasira twivuye inyuma.”
Yagaragaje ko kimwe mu bintu biri gutera gatanya cyane harimo inarijye (ego) y’abagabo aho bumva ko batasaba imbabazi kuko ari abagabo no guhoza ku nkeke uwo bashakanye kuko ari we winjiza amafaranga menshi.
Ati “Ugomba kumva ko umuntu mubana na we ni umuntu, ibintu udashaka ko wakumva wakorewe ntukabikorere mugenzi wawe. Niba udakunda ko umuntu ataha agutuka amanywa n’ijoro kuki ubikorera mugenzi wawe? Ukamwita umuntu uri aho udafite icyo amaze kuko winjiza amafaranga menshi mu rugo, ayo mafaranga yagusenyera.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda, yagaragaje ko mu 2025/2026 imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye mu nkiko zose zageze kuri 6.799.
Igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 gusa, inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye 3620.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!