Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Perezida Kagame na Macron bemeranyije guhurira i Paris mu Bufaransa ubwo hazaba hari inama ku bwenge bw’ubukorano (AI) iteganyijwe tariki ya 10 n’iya 11 Gashyantare.
Cyasobanuye ko Perezida Macron yanasabye Tshisekedi kwitabira iyi nama kugira ngo azamuhuze na Perezida Kagame, ariko ntiyabimwemerera. Bivugwa ko Tshisekedi adashaka kuva muri RDC mu gihe umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye ukomeje kuzamba.
Umuhuza mu biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC, Perezida João Lourenço, na we yasabwe kujya i Paris kugira ngo azitabire ikiganiro cya Macron, Kagame na Tshisekedi, gusa ngo we “yabyanze mu kinyabupfura.”
Lourenço uyobora Angola, akaba anitegura kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) tariki ya 16 Gashyantare 2025, yagaragaje ko yifuza kubona Abanyafurika bikemurira ibibazo byabo, bidasabye umuhuza wo hanze ya Afurika.
Nubwo Tshisekedi ari gusiba inama zibera hanze ya RDC, umubano we na Macron si mwiza. Uyu Munye-Congo yagaragaje uburakari bukabije muri Nzeri 2024, ubwo yasohokaga mu nama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, aziza Macron ko yanze kwamagana u Rwanda.
Icyifuzo cyo kwamagana u Rwanda cyashingiraga ku birego bya Leta ya RDC, irushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibyo rwabihakanye kenshi, rusobanura ko nta shingiro bifite. Ahubwo rwagaragaje ko Leta irushinja ibi ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bigamije kuruhungabanyiriza umutekano no gukuraho ubutegetsi bwarwo.
Perezida Macron yigeze guhuriza Kagame na Tshisekedi mu biganiro muri Nzeri 2022, ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’aho kongera kubahuriza i Paris binaniranye, hatekerejwe indi nzira.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko inshingano zishobora kuba nyinshi kuri Perezida Lourenço ubwo azaba atangiye kuyobora AU, bikazaba ngombwa ko ashyikiriza undi muntu ubuhuza bw’u Rwanda na RDC.
Muri urwo rwego, hatekerejwe Qatar nk’umuhuza ufite ubunararibonye nk’uko cyakomeje kibisobanura, ariko abo hafi ya Tshisekedi barabyanze, bagaragaza ko iki gihugu ari inshuti y’u Rwanda ya bugufi, bityo ko gishobora kurubogamiraho.
Ku mwanya w’ubuhuza, hanatekerejwe Perezida wa Mauritania akaba n’Umuyobozi Mukuru uri gucyura igihe wa AU, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.
Abahaye iki kinyamakuru amakuru bagisobanuriye ko Perezida Ghazouani yegerewe kuva mu mpera za Mutarama 2025 ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, asabwa gufata inshingano yo guhuza u Rwanda na RDC.
Si ubwa mbere Perezida Ghazouani yaba yinjiye muri iki kibazo kuko yahuriye na Kagame na Tshisekedi muri Mauritania mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2024, agamije kubafasha gukemura aya makimbirane, nubwo ntacyo umuhate we watanze.
Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi bahurira i Dar es Salaam muri Tanzania, bitabira inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ishakira ibisubizo intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC i Dar es Salaam, Tshisekedi we yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga kuko ntiyagiye muri Tanzania.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!