00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Col Pascal Tigri washatse guhirika ubutegetsi muri Benin yahungiye muri Togo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 December 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Guverinoma ya Togo yatangaje ko Lt Col Pascal Tigri ushinjwa kuyobora umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo muri Benin, yahungiye muri iki gihugu kiyoborwa Faure Essozimna Gnassingbé.

Byatangajwe kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, Benin ihita isaba ko uyu muyobozi yoherezwa bidatinze kugira ngo aryozwe ibyo yakoze. Togo ihana imbibi na Beni, mu gice cy’iburengerazuba.

Lt Col Pascal Tigri ashobora kuba intandaro y’amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi byo muri Afurika y’Uburengerazuba ikunze kugaragaramo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi cyane.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukuboza 2025, itsinda ry’abasirikare ba Bénin ryateye urugo rwa Perezida Patrice Talon, rishaka kumuhirika ku butegetsi.

Aba basirikare bayobowe na Lt Col Pascal Tigri, babashije gufata televiziyo y’igihugu, ndetse batambutsa ubutumwa buvuga ko bakoze ‘coup d’état’ bahirika Patrice Talon.

Mbere y’uko televiziyo iva ku murongo, aba basirikare bavuze ko bashyizeho Komisiyo ya gisirikare igamije impinduka, basesa Itegeko Nshinga, inzego za leta n’amashyaka yose ya politike.

Icyakora ku bufatanye n’u Bufaransa, Nigeria n’ibindi bihugu umugambi waburijwemo.

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Togo ntiyahise agira icyo atangaza ku byo yasabwe.

Umwe mu bategetsi ba Benin yavuze ko Lt Col Pascal Tigri n’abandi bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bahungiye mu gace ko mu Murwa Mukuru, Lomé kazwi nka Lomé 2, kandi gaherereyemo urugo rwa Faure Gnassingbé.

Ati “Guverinoma ya Togo niramuka itabahaye Benin, bizaba ari ikimenyetso cy’uko Togo yagize uruhare mu gerageza guhirika ubutegetsi."

Ibaruwa y’Urwego rushinzwe Ubutasi muri Benin yahawe urwo nk’uru rwo muri Togo ku wa 10 Ukuboza 2025, yabonywe na Reuters, igaragaza ko abasirikare bane ba Benin bahungiye muri Togo ku munsi hageragejwe guhirika ubutegetsi. Lt Col Pascal Tigri yari yahamagawe n’umuntu wakoresheje nimero ya telefone yo muri Togo.

Yagiraga iti “Turabasaba kudufasha mu kuhereza abo basirikare bakekwa ku buyobozi bwa Benin.”

Abari bateguye guhirika ubutegetsi bagerageje gufata Perezida Talon mu rugo iwe, ndetse bagera hafi ku buryo yabonye n’amaso ye imirwano ikomeye.

Banashimuse kandi abasirikare bakuru babiri, ariko bombi barekuwe mu gitondo cyo ku wa 8 Ukuboza 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Benin, Wilfried Leandre Houngbedji, yavuze ko ku ku wa 7 Ukuboza abantu 14 bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo. Perezida Talon yavuze ko abazakora iryo bara kuko ubu bugambanyi butazihanganirwa.

Togo iherereye mu burengerazuba bwa Benin
Uvuye i Cotonou ahageragerejwe guhirika ubutegetsi ujya i Lome muri Togo ni kilometero 184 ugenda mu muhanda. Imirwa mikuru yombi yegereye inyanja ya Atlantique
Abashatse guhirika ubutegetsi bahungiye muri Togo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages