Izi ni telefoni zo mu bwoko bwa T1, zakozwe mu mushinga w’Ikigo cya Trump Mobile.
Trump Mobile ni ikigo gishya mu by’itumanaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangijwe n’abana ba Donald Trump, ari bo Donald Trump Jr. na Eric Trump, bakoresheje uburenganzira bw’izina bahawe na Trump Organization.
Iyi telefoni nshya ikoresha porogaramu ya Android ifite ibara rya zahabu, ikagura 499$. Ifite ikirahuri kinini cya pouce 6,78, camera eshatu, na batiri nini ibika umuriro wa 5.000 mAh.
Gahunda yo kuzigeza ku isoko yagiye idindira kuko bwa mbere byari byitezwe ko abatanze ‘avance’ ya 100$ bazazishyikirizwa hagati ya Kanama na Nzeri umwaka ushize.
Umuntu wa mbere yayishyikirijwe muri iki cyumweru.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwavuze ko uku gukererwa kwatewe no kunyura mu byiciro byatinze byo kugerageza ubushobozi bw’izi telefone.
Umuyobozi Mukuru wa Trump Mobile, Pat O’Brien, yatangaje ko izo mu cyiciro cya mbere zateranyirijwe muri Amerika, kandi ko intego ari ukuzajya bakorera ibyinshi mu byuma bizigize imbere mu gihugu.
Ubusanzwe, iki kigo ntigifite iminara yacyo bwite ikwirakwiza itumanaho, ahubwo gikodesha umuyoboro w’ibindi bigo bisanzwe bikomeye nka T-Mobile kugira ngo kigeze serivisi ku bakiriya bacyo.
Gisanzwe gitanga serivisi z’itumanaho zizwi nka The 47 Plan, aho umukiliya yishyura 47,45$ buri kwezi. Iki giciro cyatoranyijwe mu buryo bwihariye kugira ngo cyibutse ko Donald Trump yabaye Perezida wa 45 n’uwa 47 wa Amerika.
Usibye guhamagara na internet, iyi serivisi inatanga ubufasha bwihuse ku modoka zapfiriye mu nzira ndetse n’izijyanye no kwivuza hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande hari impungenge ahanini zishingiye ku kuba urwego rw’itumanaho muri Amerika rugenzurwa n’inzego za leta ziyoborwa n’abantu bashyirwaho na perezida, bityo hakaba hari ubwoba ko leta ishobora gufata ibyemezo mu nyungu z’iki kigo kugira ngo inyungu z’umushinga wa perezida zigerweho.
Byongeye kandi, hari izindi mpungenge z’uko Perezida Trump yakoresha ububasha bwe kugira ngo yibonere inyungu ze bwite.
Ibiro bya Perezida wa Amerika byahakanye ibi byose bivuga ko, ‘kuko imitungo ya perezida icungwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’abana be ntaho ihurira nawe’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!