Uyu mushingwa wiswe Kinyinya Park Estate Project ugamije gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n’ubuke bw’amacumbi bwakomeje kugaragara, mu gihe abaturage bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Uyu mushinga Shelter Afrique izawufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB), Ikigo Ultimate Developers Limited (UDL), Development Funding Institution (DFI), Banki y’Ubucuruzi n’iterambere rya Afurika (TDB), Banki Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD) n’abandi.
Uyu mushinga uzatwara miliyoni 400 z’amadolari ndetse TDB yamaze gutangamo miliyoni 150 z’amadolari, azifashishwa hubakwa ibyiciro bibiri bya mbere.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shelter Afrique, Steve Mainda, yavuze ko kubaka ayo macumbi biri mu igenamigambi ry’icyo kigo ryo kuva mu 2019 kugeza mu 2023 ryo kujya mu mishinga minini y’ubwubatsi bw’amacumbi, hagamijwe kongerera agaciro imigabane y’abashoramari bashoyemo imari yabo.
Yagize ati “Nk’inama y’ubutegetsi, turajwe ishinga n’intego y’ikigo cyacu yo kubaka amacumbi aciriritse muri Afurika biciye mu bufatanye bw’ibigo bya Leta n’abikorera mu mishinga nk’uyu wa Kinyinya.”
Umuyobozi Mukuru wa Shelter Afrique, Andrew Chimphondah, yavuze ko ubuke bw’amacumbi muri Afurika buzagabanywa n’ubufatanye nk’ubu bwo kujya mu mishinga minini y’ubwubatsi bw’amacumbi menshi kandi aciriritse.
Kinyinya Park Estate project ni umushinga wa kabiri Shelter Afrique igiye kwinjiramo mu Rwanda nyuma yo gutangira kubaka andi macumbi 3000 mu Rugarama mu mujyi wa Kigali muri Kamena 2019.
Umushinga wa Kinyinya uzakorwa mu byiciro bitanu, mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’ine. Uzaba ugizwe n’amacumbi 10 000, inzu 200 z’ubucuruzi zirimo amashuri, amaduka, aho gukorera ibindi bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi.
Ubu mu Rwanda habarwa amazu agera kuri 2.800.000. Kugira ngo Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22,1 bazabone aho gutura mu mwaka wa 2050, hazaba hakenewe amazu miliyoni eshanu n’igice, bikaba bisaba kubaka amazu mashya 150,000 buri mwaka nkuko biri mu gishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!