Muri iri tangazo RIB yavuze ko serivisi zayo zigiye kujya zitangirwa ku rubuga rwa Irembo, zirimo icyemezo cy’imyitwarire myiza, icy’imenyekanisha ry’ibyabuze cyangwa ibyibwe, icyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga, ndetse n’icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha.
Ibi byose yari isanzwe ibitanga ariko abasaba izi serivisi bikaba byasabaga ko bajya ku biro byayo bibegereye kugira ngo bahabwe ubufasha ku byo bakeneye. Ibi bikaba bigiye korohereza abakozi ndetse n’abagana uru rwego muri rusange.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zayo (e-government) ariko by’umwihariko ko ari uburyo RIB yatangije mu rwego rwo kunoza imitangire ya servisi zayo no korohereza abazikeneye.
Yagize ati: “Ibi byangombwa bine ni byo dutangiranye nabyo ku ikoranabuhanga Irembo kubera ubwinshi bw’abantu baba babikeneye, kandi akenshi usanga baba babikenye mu buryo bwihuse bitewe n’impamvu zitandukanye, ari nacyo RIB ishyize imbere kuko ni gahunda igamije serivisi zinoze kandi zihuse hatabaye gusiragizwa ku bantu bakeneye ibyangombwa dutanga.”
Abasaba serivisi baributswa na RIB ko usaba icyangombwa aca kuri www.irembo.gov.rw agakurikiza amabwiriza akuzuza ibisabwa mbere yo gusaba icyangombwa.
Muri Mutarama 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko serivisi za leta zirenga 680 abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga, ndetse hafi 50% by’abazikenera bakaba bashobora kuzisabira.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 1, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!