00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yafashe umwanzuro wo gukura ingabo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 March 2025 saa 02:15
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bafashe umwanzuro wo gukura ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yabaye kuri uyu wa 13 Werurwe 2025.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Emmerson Mnangagwa, Duma Boko wa Botswana, Félix Tshisekedi wa RDC, Andry Rajoelina wa Madagascar, Francisco Chapo wa Mozambique, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Hakainde Hichilema wa Zambia na Nangolo Mbumba wa Namibia.

Nk’uko uyu mwanzuro ubivuga, ingabo za SADC ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zizataha mu byiciro. Uti “Inama yarangije ubutumwa bwa SAMIDRC no gukura ingabo za SAMIDRC muri RDC mu byiciro.”

Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023, aho zari zaragiye gufasha Leta ya RDC guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Nyuma y’aho zitsinzwe urugamba rwabereye i Sake n’i Goma kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Mutarama 2025, zahungiye mu bigo by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, aho zigenzurirwa n’abarwanyi ba M23 bazizengurutse.

Nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bya SADC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye tariki ya 8 Gashyantare, byemejwe ko SAMIDRC idashobora kuzana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu mwanzuro wahuraga n’ubutumwa M23 yatanze kenshi. Uyu mutwe witwaje intwaro wasabye ko aba basirikare basubira mu bihugu byabo, bakareka kwenyegeza intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubwo SADC yapfushaga abasirikare 18 bari muri iyi mirwano, Perezida Chakwera wa Malawi yatangaje ko ababo bazataha. Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na we yari yaciye amarenga ko azacyura ab’igihugu cye.

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba M23, Gen Maj Sultani Makenga, ku wa 12 Werurwe yatangaje ko abasirikare ba SADC bemerewe gusubira mu bihugu byabo igihe babishakira.

Abakuru b'ibihugu bya SADC bemeje ko abasirikare b'uyu muryango bari muri RDC bazataha mu byiciro
Abasirikare ba Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi ni bo bari mu butumwa bwa SADC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .