Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2026 ubwo yabazwaga n’Urukiko rwatangiye kuburanisha ubujurire bwe nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.
Rwamucyo yasobanuye ko mu 1992 yari muri Rostov iyahoze ari Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete aho yigaga muri Leningrd guhera mu 1983 kugera mu 1992.
Yagaragaje ko nyuma y’intambara ibikorwaremezo byari byarangiritse ndetse na dosiye zitandukanye zirangirika.
Yerekanye ko nyuma y’aho yamaze imyaka 15 atarigeze amenya ibyo akurikiranyweho kandi ko ari amakosa y’ubutabera.
Yakomeje asobanura ko mu 2009 ari bwo ibibazo byinshi byamuziye, nubwo yirinze kubivugaho byinshi mu rukiko.
Yabwiye Urukiko ko yizeye ko abamuhimbiye ibirego ari bo bashobora kubisobanura cyane.
Yavuze ko adateganya gusubiza ibibazo birebana n’ifatwa rye ryabereye ku irimbi rya Sannois. Anashimangira ko inyandiko zigaragara muri dosiye D61 kugeza kuri D102 zerekana uruhare rw’Ubushinjacyaha, ndetse n’urwa Nicolas Sarkozy na Claude Guéant muri ryo.
Kuri we asanga kujya ku kiriyo cya Jean Bosco Barayagwiza wari Perezida wa CDR byari ibintu bisanzwe mu gihe umunyarwanda apfuye kuba abo mu Muryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga bamuherekeza.
Nubwo bimeze bityo ariko Barayagwiza ntiyari umuntu usanzwe kuko yari umuyobozi wa CDR, ishyaka ryari ku isonga mu kubiba urwango no gushishiriza Abahutu kwica Abatutsi.
Uyu mugabo utemera ibyaha yahamijwe, avuga ko Urukiko Gacaca rutigeze rumuhamya ibyaha kimwe n’abandi barimu muri Kaminuza ahubwo ko ari ibintu byahimbwe.
Yavuze ko ibyo atabinengera urukiko kuko rutumva Ikinyarwanda ngo rube rwabasha gutahura icyo yise amayeri yakoreshejwe agamije kumusiga icyasha.
Nubwo avuga ibyo ariko, Tariki ya 2 Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rw’i Ngoma mu Karere ka Huye rwamuhamije icyaha cyo gushinga imitwe y’abicanyi yashyize mu bikorwa Jenoside, gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi no gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi hagamijwe kubafata ku ngufu, rumukatira igifungo cya burundu adahari.
Biteganyijwe ko Urukiko ruzagira umwanya wo kumva n’ibisobanuro by’umukobwa wa Rwamucyo Eugène uzabazwa ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026.
Ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Rwamucyo yahungiye mu Bufaransa, bigera aho ahabwa akazi nk’umuganga mu bitaro bya Sambre-Avesnois de Maubeuge ariko byamwirukanye burundu mu 2010 ubwo byamenyaga ko ashakishwa.
Nyuma yo kwirukanwa n’ibitaro, yimukiye mu Bubiligi. Muri Gicurasi 2010, yafatiwe mu Karere ka Sannois mu Bufaransa ubwo yari yagiye gushyingura Barayagwiza Jean Bosco wabaye umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta ya Habyarimana Juvénal.
Nyuma y’imyaka 14 abacamanza bafashe icyemezo cyo kutamwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda, mu Ukwakira 2024 yaburanishijwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!