Ni ibikoresho baherewe mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kwigira riherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ku wa 28 Kanama 2025.
Hari mu gikorwa cyo gusoza icyiciro cya 11 cy’abanyeshuri bo mu miryango itishoboye bigishwa imyuga babifashijwemo n’umuryango Umbrella for Vulnerable ufatanyije n’umuryango Muslimehelfen Germany.
Mu banyeshuri 150 bari bamaze umwaka bigishwa imyuga harimo 58 bigishijwe kudoda, 52 bize gutegura amafunguro n’abandi 40 bize gukora mu bijyanye n’amashanyarazi.
Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh wagize uruhare mu kwigisha imyuga uru rubyiruko, yavuze ko bahisemo kwigisha iyi myuga bifuza ko uru rubyiruko ruhita rujya mu kazi kugira ngo rwiteze imbere.
Nkomezi Kevin wize ibijyanye no gukora amashanyarazi we yagize
Ati “Naje kwiga hano nsoje amashuri atandatu yisumbuye maze gushakisha akazi byanze. Amezi atandatu maze niga hano natangiye kubona ibiraka mu gukorera abantu amashanyarazi. Ubu ndinjiza buri munsi ku buryo ntakibayeho nabi. Ndashimira ubuyobozi bwa Kwigira bwamfashije.’’
Bugingo Théoneste utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Bwiza, yavuze ko yishimiye ko umwana we yamenye gukora amashanyarazi, kuri ubu akaba amufasha mu kwishyurira amashuri barumuna be.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richards, yasabye abigishijwe iyi myuga gukoresha neza ibikoresho bahawe bakiteza imbere ndetse banafasha imiryango yabo kuva mu bukene.
Ati “Mufite isoko ribazengurutse mugomba kubyaza umusaruro. Abize ibijyanye n’amashanyarazi mufite ingo nyinshi zikeneye gukorerwa amashanyarazi umunsi ku munsi, icyo mukeneye ni ukuba inyangamugayo no gukora neza akazi muhawe.”
Islamic Development Bank yatanze amafaranga yo kubaka ikindi kigo Murenge wa Munyiginya kizakuba kabiri abanyeshuri bigishirizwa muri Kwigira Training Center. Nyitezwe ko kizajya cyakira abanyeshuri basaga 400 buri mwaka kandi bakigishirizwa ubuntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!